Watch Loading...
HomePolitics

Inzira ya Luanda no guhagarika imirwano hagati ya DRC n’u Rwanda nk’intandaro y’uruzinduko rwa Perezida wa Angola i Kinshasa

Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza w’umuryango Afurika yunze ubumwe mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, yageze kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Kanama i Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.

Abakuru b’ibihugu byombi bari bagiranye ibiganiro by’imbonankubone [tête-à-tête] bakurikirwa n’inama y’akazi yagiranye n’abo bakorana cyane. Ibiganiro byibanze, nk’uko Perezida wa Kongo abivuga, baganiriye ku bijyanye na gahunda ya Luanda ndetse no guhagarika imirwano byemejwe na DRC n’u Rwanda mu nama y’abaminisitiri yo ku ya 30 Nyakanga 2024 i Luanda.

Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa bya dipolomasi bigamije kubahiriza amasezerano mashya yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono ku ya 30 Nyakanga i Luanda hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, ndetse n’umwunzi w’ibi bihugu witwa João Lourenço.

Kuva ku ya 4 Kanama, ihagarikwa ry’imirwano mishya mu burasirazuba bwa DRC ,ahanini ryagizwemo uruhare n’ibikorwa bya diplomasi by’ibi bihugu birimo Angola, Amerika, Afurika y’Epfo, DRC n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, João Lourenço yari i Kigali, aho yaganiriye kuri iki kibazo na mugenzi we wo mu Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo kurahira muri manda nshya y’imyaka itanu agomba kumara ayoboye u Rwanda.

Mbere yo kugenda, Perezida João Lourenço, nk’umuhuza w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri ayo makimbirane, yavuganye kuri telefoni na Perezida Tshisekedi na Kagame ku bijyanye no gushimangira inzira y’amahoro muri RDC.

Yahuriye kandi i Luanda na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ashimira João de Lourenço ku bw’imbaraga yagize mu gushaka amahoro mu karere. DRC irashinja u Rwanda gushyigikira byimazeyo inyeshyamba za M23 mu ntambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu, nubwo ibi ibirego byamaganwa n’abayobozi b’u Rwanda.

Ndetse muri icyo gihe kandi, Leta ya Kinshasa arashinja u Rwanda na M23 gusahura umutungo w’amabuye y’agaciro mu burasirazuba bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *