Intambara ya Ukraine n’Uburusiya : Ukraine igiye kwakira impano y’indege z’intambara za F -16 yahawe na OTAN
Igihugu cya UKraine cyigiye kwakira impano y’indege z’intambara kabuhariwe cyahawe na bimwe mu bihugu bigize umuryango wo gutabarana wa OTAN mu rwego gukomeza kwihagararaho mu ntambara iki gihugu kiri kurwanamo n’uburusiya.
Nyuma y’amezi atari make Ukraine irimo yigisha abapilote b’indege z’intambara kabuhariwe ; Indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zatanzwe n’ibihugu binyamuryango bya OTAN byitezwe ko zigiye kugezwa muri iki gihugu mu gihe kitarambiranye.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga izi ndege ari ko ari nkenerwa mu gufasha abanya-Ukraine kurinda igihugu cy’Uburusiya kwigarurira no kugota ikirere cya Ukraine nubwo ingabo z’uburusiya nazo zimaze igihe zikora ku bwinshi indege z’ubu bwoko mu rwego rwo guhangana n’uburusiya.
Nubwo hari impungenge ko izi ndege zihawe igihugu cya Ukraine zishobora kuzaraswa n’ingabo z’uburusiya zikigera ku kibuga cy’indege cya Kiev nyuma y’ibindi bikoresho ndetse n’indege z’intambara zitari nkeya zagiye zirasirwa uruhongohongo zikigera aho zari zerekejwe hirya no hino mu bice by’igihugu cya Ukraine.
Kugeza ubu ,uhereye mu kwezi kwa Nyakanga ibibuga by’indege bigera kuri bitatu bimaze kugabwaho ibitero bikomeye n’ingabo za Ukraine ;ibyo bibuga harimo ikitwa Myrhorod ,Kryvyi Rih n’ikindi kimwe giherereye mu ntara ya Odesa yo mu majyepfo ya Ukraine.
Uburusiya buvuga ko bwarashe indege z’intambara za Ukraine eshanu zo mu bwoko bwa Su-27, imwe yo mu bwoko bwa MiG-29, hamwe na radar n’ibindi bikoresho kabuhariwe birasa ibisasu bya misire byo mu bwoko bwa Patriot byangiza ikirere.
Abayobozi b’igisirikare cya Ukraine mu butumwa bacishije ku mbuga nkorangambaga byumwihariko kuri X yahoze ati Tweeter bavuze ko nubwo igisirikare cy’uburusiya cyangije ibikoresho byabo birimo n’indege z’intambara gusa ngo nabo batakaje ibisasu bikomeye bya misire bitari bike byo mu bwoko bwa Iskander.