Intambara ya Ukraine n’uburusiya : Uburusiya buri gusatira kwigarurira umujyi ukomeye wa Ukraine
Ingabo z’Uburusiya zateye intambwe ikomeye mu minsi ya vuba aha ishize, iteje inkeke yo kuruta ibyo Ukraine yagezeho mu gitero cyayo cyambuka umupaka cyo mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.Abasirikare b’Uburusiya ubu bari muri kilometero nkeya uvuye mu mujyi wa Pokrovsk, umujyi unyuzwamo ibikoresho byinshi ukoreshwa n’igisirikare cya Ukraine.
Umujyi wa Pokrovsk umaze igihe kirekire uri mu ntego z’ingenzi z’Uburusiya. Mu gihe cy’amezi, abasirikare b’Uburusiya bakomeje kugenda buhoro bibagoye berekeza kuri uwo mujyi.
Inzobere zemeza ko Uburusiya bwagabye abasirikare bagera hafi ku 30,000 muri icyo gitero – ndetse na benshi mu basirikare babwo b’inkeragutabara (batakiba mu gisirikare gisanzwe ahubwo bitabazwa bibaye ngombwa) biteguye cyane kurwana.
Mu ruzinduko yagiriye ku rugamba, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Jenerali Oleksandr Syrskyi yavuze ko Uburusiya burimo kujugunya “ikintu cyose gishobora kugenda” mu gitero cyabwo.
Uwo mujyi wa Pokrovsk, urimo stasiyo ikomeye itegerwamo gariyamoshi ndetse urimo n’imihanda minini, ni ahantu h’ingenzi hanyuzwa ibikoresho n’abasirikare b’inyunganizi ba Ukraine berekeza ku rugamba rwo mu burasirazuba.
Umujyi wa Pokrovsk wegeranye n’undi mujyi wa Myrnohrad. Yombi, iyi mijyi mbere y’intambara yari ituwe n’abaturage barenga 100,000, benshi muri bo ubu barahunze. Ni yo mijyi minini ya nyuma muri ako gace k’akarere ka Donetsk ikigenzurwa na Ukraine.
Urugamba rwa Pokrovsk mu by’ukuri ni ugukomeza kw’urugamba rwa Avdiivka, umujyi Ukraine yatakaje muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’amezi yari ashize uberamo imirwano ikomeye.Byari bivuze ko Uburusiya bushobora guhindura bukibanda kuri Pokrovsk n’umujyi wa Chasiv Yar w’ingenzi uri ku musozi, umujyi witegeye imijyi y’ingenzi yo muri Donetsk ikigenzurwa na Ukraine. Imirwano ikomeye yahabereye ku wa gatandatu yiciwemo abantu batanu.
Mu gihe cy’ibyumweru kugeza ubu, abasivile benshi b’Abanya-Ukraine barimo guhunga bava muri Pokrovsk, ababarirwa mu bihumbi bivugwa ko bamaze kuva muri uwo mujyi.
Jenerali Syrskyi yavuze ko arimo gukora ku buryo bwo “kongerera imbaraga kurinda ingabo zacu zo mu duce tugoye cyane tw’urugamba, guha imitwe y’ingabo [brigade] amasasu ahagije n’ibindi bikoresho n’uburyo bwa tekinike”.
gutera intambwe kwa Ukraine mu gitero cyayo cyanditse amateka cyo kwambuka mu Burusiya, kwaragabanutse cyane muri iki cyumweru gishize.
Umujyi wa Sudzha – wa mbere munini Ukraine yafashe imbere mu Burusiya – utuwe n’abaturage bagera ku 5,000, barutwa inshuro eshatu n’abatuye Novohrodivka Uburusiya bwigaruriye muri iki cyumweru.
Ku wa kabiri, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine yavuze ko abasirikare bayo bafashe ubuso bwa kilometero kare 1,294 imbere muri Kursk, harimo n’imidugudu 100 – ndetse ko muri icyo gikorwa bafashe abasirikare 594 b’Uburusiya.
Iyo mibare ikwiye gufatwa mu buryo burimo amakenga ariko nta gushidikanya ko ari minini. Ikibazo gihari ni ukumenya niba izaba impamvu yo kwisobanuza ku byo Ukraine ishobora gutakariza ku rugamba rwo mu burasirazuba.
Ku wa kabiri, Jenerali Syrskyi yagize ati: “Imwe mu ntego z’igitero cyerekeza muri Kursk yari ukuyobya abasirikare benshi b’umwanzi bakava mu bindi byerekezo, cyane cyane mu byerekezo bya Pokrovsk na Kurakhove.