Intambara ya Israel na Hamas : Israel ivuga ko yabonye imirambo itandatu muri Gaza y’abari barashimuswe
Israel ivuga ko abasirikare bayo batoye imirambo itandatu y’abashimuswe bari bafunzwe na Hamas muri Gaza,mu itangazo, ingabo za Israel (IDF) zavuze ko iyo mirambo yatahuwe ku wa gatandatu mu muyoboro wo munsi y’ubutaka wo mu gace ka Rafah.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel itazaruhuka kugeza ababishe bagejejwe mu butabera.Mu itangazo, yanavuze ko leta ye ishishikajwe no kugera ku masezerano yo kurekura abasigaye bashimuswe kandi arinda umutekano w’igihugu.
IDF yatangaje amazina y’abo bari barashimuswe, ivuga ko ari Carmel Gat, Eden Yerushalmi, Hersh Goldberg-Polin, Alexander Lobanov, Almog Sarusi na Master Sgt Ori Danino.Umuvugizi wa IDF Rear Adm Daniel Hagari yavuze ko igenzura ry’ibanze rigaragaza ko “bishwe mu bugome n’abaterabwoba ba Hamas mbere gato yuko tubageraho”.
Itsinda rihagarariye imiryango ifite abayo bashimuswe bafungiye muri Gaza ryasabye Minisitiri w’intebe Netanyahu “kugeza ijambo ku gihugu no kwirengera gutererana abashimuswe”.
Iryo tsinda, ryitwa ‘Hostages Families Forum’, ryavuze ko abo bose batandatu bari barashimuswe “bishwe mu minsi micye ishize, nyuma yo kurokoka amezi hafi 11 y’ihohoterwa, iyicarubozo, no kwicishwa inzara aho bari bafungiwe na Hamas”.
Mu itangazo, iryo tsinda ryongeyeho riti: “Gutinda gushyira umukono ku masezerano byagejeje ku mpfu zabo no ku z’abandi benshi bashimuswe.”Iryo tsinda ryanatangaje gahunda yo “guhagarika ubuzima mu gihugu” kuri iki cyumweru, risaba abaturage ba Israel kwitabira imyigaragambyo mu mijyi nka Yeruzalemu, Tel Aviv n’ahandi muri Israel, mu gusaba ko amasezerano yo guhanahana imbohe agerwaho.
Umugabo w’Umwarabu wo mu bwoko bw’aba Bedouin watabawe n’ingabo za Israel agakurwa muri Gaza muri iki cyumweru gishize, yashishikarije Israel kugera ku masezerano na Hamas kugira ngo abashimuswe bose basigaye barekurwe.Nyuma yuko ku wa gatatu asubiye mu cyaro atuyemo cyo mu majyepfo ya Israel, Kaid Farhan Elkadi yavuze ko ibyishimo bye bituzuye igihe cyose hakiri imfungwa ku mpande zombi.