Inkuru yihariye: Ibibazo by’ingutu 10 perezida Kagame bimutegereje muri manda nshya y’imyaka itanu

iyi nkuru ishingiye ku isesengura,
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 5 irimbere ikaba na manda ye ya 4 yari atorewe yarahiye ku italiki ya 11 Kanama 2024 muri sitade Amahoro.(clik here&watch Presidential Inauguration2024).
U Rwanda mu myaka 30 ishize ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwiyubatse mu buryo bugaragara kandi ruhereye kugisa nk’ubusa gusa urugendo rura cyari rurerure!
Muri iyi nkuru ndende twabateguriye urutonde rw’ibibazo 10 by’ingutu umukandi wa RPF Inkotanyi Paul Kagame bimutegereje muri iyi manda y’imyaka 5 irimbere agomba guhangana nabyo anashaka umuti wabyo.
1. Kugarura umubano mwiza n’ibihugu bituranyi

Hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi hagiye hazamuka umwuka utari mwiza mu bihe bitandukanye ndetse ibyo bihugu rimwe na rimwe bigafata ikemezo cyo gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda .Kuri ubu ibigezweho n’igihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikoma mu nkokora ubuhahirane hagati y’Ibihugu byombi.
Muri uyu mwaka wa 2024 nibwo igihugu cy’Uburundi cyafashe icyemezo cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda n’inyuma y’ijambo risoza umwaka wa 2023 rya Perezida Evariste Ndayishimiye aho iki gihugu gishinza Urwanda gufasha umutwe uhungabanya umutekano w’uburundi wa RED TABARA ndetse kigasaba Leta y’u Rwanda kohereza abashatse guhirika ubutegetse bwa Pierre Nkurunziza mu gihe u Rwanda ruvuga ko binyuranyije na amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Ku ruhande rwa Congo n’ubwo hari umwuka utari mwiza n’igihugu cy’u Rwanda ntamipaka y’igeze ifungwa n’ubwo byagabanyije ubuhahirane kubera uwo mwuka utari mwiza aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rushinja congo gufasha FDLR umutwe wiganjemo abasize bakoze jenoside mu Rwanda ukaba ugishaka no guhungabanya umutekano warwo.
Muri aya makimbirane ibihugu birahahombera byumwihariko abaturage kandi bikagaragara ko ntanubushake bwa politiki buhari mu gushakira umuti urambye w’uku kutumvikana, cyane ku bihugu bituranyi dore ko u Rwanda rwo rutahwemye kugaragaza ubushake mu gukemura ibibazo bihari, ibi bikaba umusozi wo kurira mu myaka itanu ya manda kuri Nyakubahwa Paul Kagame.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwinjiza agatubutse (Clik here& watch report)
2.Guhangana n’ibiciro byiyongera ku masoko y’u Rwanda

Mumibare y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda ,National Institute of Statistics of Rwanda(NISR) ya 2023 mu kwezi kwa Kanama ibiciro rusange by’ibicuruzwa ku masoka y’u Rwanda byari byiyongereye ku kigero cya 13.9% bivuye kuri 12.3% byariho mu kwezi kwari kwabanje.
Gusa kuri ubu byaragabanutse n’ubwo byagabanutse mu bwiyongere buhanitse bwatewe cyane na Covid 19 no kwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli utibagiwe nigwa rikabije ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kubera ihindagurika rikabije ry’ikirere, mu gihe u Rwanda rukiri mu bihugu bishingira ubukungu bw’abyo ku buhinzi n’ubworozi.
Mugihe ibiciro byakomeza kuzamuka imibereho y’Abanyarwanda ishobora kujya mu kangaratete cyane abakorera umushahara n’abandi binjiza amafaranga abatunga adahinduka. Imibare yo mu kwezi kwa Kamena 2024 igaragaza ko ukwiyongera rusange kw’ibiciro ku masoko y’u Rwanda biri ku kigero cya 5% bivuye kuri 5.8% byariho mu kwezi kwari kwa banjirije uku.
3.Igitutu gikomeje ku zamuka cyane k’u Rwanda cy’Ibihugu bikomeye, imiryango n’ibitangazamakuru mpuzamahanga

Mu byukuri ntagihe ibi bitabayeho k’u Rwanda kandi rukahasoka rwemye, aho barushinja guhonyora uburenganzira bw’amuntu, gukandamiza abatavuga rumwe na Leta… gusa muri ibi bihe hadutse n’ibindi birego bishinjwa u Rwanda harimo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu, kwiba umutungo w’ibindibihugu( DR.Congo) ndetse no gushora amafaranga ahantu abo bitako hadakenewe kandi igihugu ngo gikennye (eg:Visit Rwanda Project).
Iyo usesenguye neza ubona ko ibihe u Rwanda rurimo mu guhangana n’abo twavuze haruguru ari bimwe mu bihe bitoroshye u Rwanda rurimo nyuma y’imyaka 30 kuri iyi ngingo. ibiheruka kuvugwa cyane ni inkuru yasohowe n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbuye mu cyiswe “Rwanda classified “ igaragaza u Rwanda nk’igihugu kitubahiriza uburenganzira bw’amuntu.
Inkuru ikubiyemo ibirego binshinjwa u Rwanda n’umukuru w’igihugu cyarwo perezida Paul Kagame “Rwanda classified “ urayisanga ku rubaga rwa forbidden stories (Clik here&read)
4. Gushaka no gutegura uzamusimbura igihe atazaba agifite umugambi wo kwiyamamaza

Umubare munini wabatura – Rwanda ntamuntu ugishidikanya ku miyoborere ya perezida Kagame ibyo bigaragarira mu matora y’umukuru w’igihugu ikigero atsindiraho abo ba bahanaganye kuburyo ikizere bamufiteye banamufata nk’ushobora ku bafasha guhitamo umukandida mwiza wazakomeza gutwara u Rwanda n’ubwo mu mbwirwaruhame ze nyinshi yumvikana asaba Abanyarwanda kuzahitamo bo ubwabo uzabayobora icyo gihe.
Turetse ibyiyumviro bya baturage perezida Kagame n’umwe mu bafite inararibonye muri Politiki muri Africa kuburyo byagorana(n’ubwo bishobka) kwibeshya kumuntu ufite indangagaciro zayobora igihugu.
Reba iyo videwo perezida Paul Kagame agaruka kukuzafasha mu guhitamo uwazamusimbura mu gihe yaba atagifite umugambi wo kwiyamamaza.(Clik here&watch full video)
5.Ubushomeri mu rubyiruko

Kimwe n’ibindi bihugu by’Africa u Rwanda narwo ruri mu bihugu bituwe n’umubare munini w’urubyiroko , gusa Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka ngo ruge mu mashuri n’ubwo nabyo byazamuye umubare munini wabashaka akazi, imibare yo muri Gicurasi 2024 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda buri ku kigereranyo cya 16.8%. Abagore(19.8%), abagabo(14.1%), mu gihe urubyiruko ariho hantu ubushoberi buvuza ubuhuha kuruta abakuze aho buri ku kigero cya 17.3 % !
Igihangayikishije n’uko iyo urebye ubushobozi bw’urubyiruko mu kwihangira umurimo usanga buri hasi ! kubera ubumenyi budahagije bavanye mu mashuri(ireme ry’uburezi), igishoro ndetse n’imisoro ihanitse itakwemerera uwari we wese gutangira umushinga we bwite.
Soma raporo ijyanye n’ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda mu ngeri zitandukanye.(Clik here&read)
6.Imisoro, n’itegeko rigendana n’ubutaka

Mu bukungu igihugu gishobora gufata umwanzuro wo kongera imisoro kugirango kibashe kwihaza mu ngengo y’imari gusa iyo bitajyanye n’ubushobozi bw’abaturage biteza ikibazo ari nacyo bamwe bagarukaho muri sisiteme y’imisoro mu Rwanda, n’ubwo Leta ikomeje gukora amavugurura gusa bigaragara ko bitaragera ahifuzwa
Ibi bivamo gukwepa imisoro (Tax Evasion), kwanga kujya mu bikowa byatuma usora(Tax avoidance) bamwe bakanga gutangira imishinga kubera imisoro bityo igihugu kikahahombera.
Ibyo bijyana n’itegeko rireba ubutaka aho ubutaka butakiri ubwuntu ku gitike ahubwo abukodesha na Leta mu gihe kirekire kimyaka 99 ivuye kuri 49 mu mwaka wa 2022 utibagiwe n’ubutaka butabyazwa umusaruro bwose uko buri.
7.Ingurane zikwiriye kandi ziziye igihe ku mitungo y’abaturage

N’ikenshi humvikana abaturage bishyuza ingurane y’imitungo yabo iba yarangijwe hakorwa ibikorwa bifitiye inyungu rubanda ndetse hari n’abimurwa kubera aho batuye hashobora kubashyira mu byago ariko bose icyo bahurizaho nk’ikibazo n’ukutishyurwa ku gihe ndetse no guhabwa ingurane zidahwanyije gaciro ni mitungo iba yangijwe ndetse n’ibindi.
Nta wakwibagirwa mu mwaka wa 2022 ubwo hashakwaga kwimura abari abatuye mu duce twa Kangondo(hakunze kwitwa Bannyahe) na Kibiraro mu mugi wa kigali, aho bamwe bemezaga ko ingurane bahawe z’amazu yandi bari guturamo zitari zikwiye, bakagaragaza ko hari abari bafite amazu akodeshwa kandi batari busubizwe aho bari bagiye kwimurirwa bakavuga ko imibereho yabo yari kugorana n’ubwo bari bimuwe ku mpamvu zo kurengera umuzima bwabo bwashoboraga gushyirwa mu kangaratete ni imvura nyinshi nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabivugaga muri icyo gihe.
Bafashe ikemezo cyo kurega umugi w’Akigali ariko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego cy’iyo miryango irega umujyi wa Kigali nta shingiro cyari gifite bityo barimurwa aho bari batuye Leta ifata ikemezo cyo kuzahagira ibyanya bikomye ahandi ikahaha abashoramari bahubaka amazu agezweho yabasha kwihanganira imiterere y’utwo duce
Aha hakaba ahandi ho gukubita umwotso mu myaka itanu iri imbere!
8. Ireme ry’uburezi rigwa umunsi kumunsi

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi ndetse izana na gahunda yuburezi kuri bose, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri byose bigamije kuzamura umubare w’abaturarwanda bize.
N’ubwo habayeho kwiyongera mu mibare ariko ireme ry’uburezi ryo ntirisiba guhananuka bikongerwamo isanse ni mpinduka zahato na hato mu burezi.
Sibyo gusa kuko usanga hari umubare munini w’abanyeshuri bize ibintu ariko ugasanga batabisobanukiwe nyamara bafite impamyabumenyi ni mpamyabushobozi zabyo, hari n’ikorwa ry’integanyanyigisho ritajyana nibyo abanyeshuri bakeneye bitewe nibyo biga(kuko akenshi zikorwa n’abatabisobanukiwe) ndetse n’umubare muto w’abarimu bafite ubumenyi mu byo bigisha
cyikaba ikibazo kingutu benshi bemeza ko gukemuka bigoye ku buryo muri iyi myaka itanu hakenewe igishahuro gifite ingufu.
9.Gufasha urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kungukirwa nazo

U Rwanda ruri mu bihugu bike muri Africa bifite murandasi ihendutse kandi yihuta , ibyo bituma umubare munini w’urubyiruko utuye u Rwanda bawumara ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bisigaye byarafashe indi ntera zikaba n’umuyoboro mwiza usigaye utambukirizwaho ibitekerezo.
Gusa kugeza ubu ntaburyo buhamye buhari bwatuma uru rubyiruko rwungukirwa nazo ku buryo byaba na kazi nk’uko bigenda no mu bindi bihugu, aho ibyo bihugu bigirana amasezerano y’ubufatanye na banyirazo bakemerera abanyagihugu kuzibyaza amafaranga.
Kugeza ubu ntarubuga na rumwe rwishyura abarukoresha baherereye mu Rwanda. Abagerageza kwinjiza mu buryo bwahuranyije amafaranga azivuyeho(bahembwa nazo) bisaba kubeshya aho baherereye kuburyo hari nizo bitakunda gukoresha izo maguya ngurye kuri ayo mafaranga.
Leta ikaba isabwa kugirana amasezerano nayo ma kompanyi afite izo mbuga kugirango bikunde nk’uko nka Kenya byagenze mu minsi ishize , n’ubwo bigoye kuko n’ikibazo kimaze igihe ntanushaka ku kivugaho.
Reba imbuga nkoranyambaga zikoresha na benshi kuruta izindi hano mu Rwanda. (Clik here)
10.Ubuhinzi n’ubworozi

Imibare ku ruhare rw’ubuhinzi ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) muri 2024 igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu agatubutse aho rufata 25%, n’ubwo bimeze bityo uru rwego rutunze Abanyarwanda batari bake bangana na 53.4% by’abaturage b’u Rwanda bose rufite ibibazo byinshi by’ingutu.
Ihindagurika ry’ibihe, igishoro gito gituma ababukora ntakintu bakuramo, ikitwa amakoperative y’ubuhinzi gikenesha abakora ubuhinzi akanabarya utwabo aho kubafasha(hamwe na hamwe),abahinzi bategekwa kugurisha umusaruro wabo wose ku nganda kuri make bakazabigura bibahenze bakisanga mu bukene ndetse n’ibindi.
Ibi bisunikira abatari bake kuva mu buhinzi n’ubworozi kandi ubukungu bw’Igihugu bushingiye aho, kandi ari nako umubare w’abaturage wiyongera dore ko nyuma y’imyaka 10 gusa n’ukuvuga(2012-2022) byibuze abaturage b’urwanda biyongereyeho 2.3% (10515,973(2012)-13,246,394(2022).
Umusozo
Aho u Rwanda rwavuye n’iho kure kuburyo n’ibi byose Abanyarwanda bashyize hamwe babigeraho muri iyi manda y’imyaka itanu ya perezida Kagame, ibitakemuka muri icyo gihe byibuze bikaba byarafashe umurongo wo gukemuka dore ko mu byo twabonye harimo n’ibidasaba amafaramga ahubwo bisaba ubushake gusa.