Inguzanyo ya 12% ku ngoma ya Dr.Frank HABINEZA ; Uko umunsi wa 14 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu n’abakandida Depite wagenze.
Uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri babiri muri batatu, n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Karongi na Rutsiro.Akigera mu murenge wa Mubuga mu kareka ka Karongi, Mpayimana yakiriwe n’abaturage ba Karoni bari bategereje kumva imigabo n’imigambi y’uyu mukandida wiyamamariza ku mwanya wa w’umukuru w’igihugu.
Mpayimana yasezeranije abaturage ba Karongi ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umunyarwanda muri rusange.
Yavuze ko azahindura byinshi mu bukungu n’ibikorwa remezo, ubukerarugendo, umurimo,gukoresha neza igihe.Umurimo niho hambere haba Ubukungu by’igihugu bushingiye ku baturage,Aho bahangirwa imirimo maze ntibaba abashomeri.
Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane ubukerarugendo bwo mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.
Yavuze ko bizagerwaho binyuze mu gushyiraho ama hotel n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo ba mukerarugendo bazabone Aho baba mu bice Byose by’igihugu mu gihe azaba aje gusura cya Cyaro.
Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko nshingamategeko.Philipe yakiriwe n’abantu benshi ibintu byahujwe no kuba abaturage ba Karongi na Rutsiro kuko bari banyotewe no kumva ibyo azaharanira ko bigerwaho.
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bye byo Kwiyamamaza Mpayimana Philippe arabikomereza mu turere twa Rubavu na Nyabihu kuwa 06/07/2024,hatagize igihinduka.
Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatanu mu turere twa Rulindo na Gakenke .
Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo mu I santere ya Base..Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage benshi ba Rulindo yasabye ko yagirirwa ikizere agatorwa ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka bagtorerwa kujya mu nteko nshingamategeko kugira ngo bateze abanyarwanda imbere.
Frank yerekanye ko azagabanya inyungu ku nguzanyo Aho ama banki azashyira inyungu kuri 12% naho umusoro ku nyungu uzwi nka TVA uzava kuri 18% ukagera kuri 14%.
Frank yabwiye abaturage ba Rulindo na Gakenke Kandi ko ubutaka Ari ubwabo bityo natorwa azashyiraho itegeko riha abaturage ubutaka mu buryo bwa burundu Aho kugira ngo bube ubukode nk’uko uyu munsi bihagaze.
Nk’uko yabigarutseho Aho yagiye yiyamamariza, Frank yahamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kongerera agaciro mutuel de SantĂ© ifite n’ingano y’imiti ishobora kwishingira kugira ngo abaturage Bose bisange muri serivisi z’ubuzima.
Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo kumyanya yo munteko nshingamategeko umutwe w’abadepite ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka.
Dr.Frank HABINEZA n’abarwayanashyaka be,bateganya gukomeza ibikorwa byabo byo Kwiyamamaza ejo ku wa gatandatu tariki ya 06/07/2024,mu karere ka Kicukiro i Gahanga.
Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’umukandida wabo bafashe ikiruhuko nyuma y’uko ejo bizihizaga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, Paul Kagame akaba aziyamamaza ejo ku wa 06/07/2024 mu karere ka Bugesera.