Watch Loading...
HomePolitics

Ingabo zibarizwa mu mutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye zasoje amahugurwa

Abofisiye bagera kuri 23 baturutse mu bihugu bigize Umutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, basoje amasomo yabo yari amaze ibyumweru bibiri mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) agamije kububakira ubushobozi bwo guhugura bagenzi babo.

Aya masomo yitwa Training of Trainers cyangwa se ugenekereje amahugurwa y’abahugura abandi asojwe n’ingabo ziturutse imihanda yose harimo nk’ibihugu bya Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, na Uganda biri mu mutwe w’ingabo z’ibihugu by’umuryango wa Afurika yUburasirazuba zihora ziteguye gutaba aho rukomeye, hakaba n’abaturutse ku cyicaro gikuru cy’uyu mutwe. 

Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara Maj Gen Andrew Kagame, yasabye abarangije aya masomo, kutazihererana ubumenyi bungutse ahubwo ko bagomba kuzabusangiza bagenzi babo nkuko yabitangaje mu ijambo yagejeje kubari muri uyu muhango.

Ndetse ibi byanashimangiwe na Colonel (Rtd) Jill RUTAREMARA usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro avuga ko iyi gahunda yo kwigisha abofisiye bahugura abandi ari uburyo burambye bwo kugeza kuri benshi ubumenyi bahabwa.

Aba bofisiye bigishijwe uko bagomba kwitwara mu gihe boherejwe mu butumwa bw’amahoro, ariko batozwa no gusangiza ubwo bumenyi na bagenzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *