Watch Loading...
HomePolitics

Ingabo z’ u Rwanda ziri muri Central Africa zongeye kwambikwa umudali ku bw’ubudashyikirwa bukomeje kuziranga

Ingabo z’u Rwanda ziherereye muri central afurika mu butumwa bw’amahoro zongeye guhabwa umudali wishimwe na Loni kubera gukora neza inshingano zazo muri iki gihugu.

Ejo ku wa kane taliki 21/Kamena nibwo Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Santrafurika, Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto, yayoboye umuhango wo gushimira byajyanye no kwambikwa imidali ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zishimirwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Kigali Today ,uyu muyobozi ushinzwe ingabo za Loni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yibanze ku kugushimira ubwitange ,kwigomwa ndetse n’imyitwarire myiza itarahwemye kurangwa izi ngabo z’u Rwanda.

aho yagize ati: “Uyu munsi turazirikana ibikorwa byanyu mu butumwa bufite akamaro ku baturage ba Repubulika ya Santrafurika. Ni muri urwo rwego mbashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu karere kanyu mushinzwe, Ubunyangamugayo bwanyu buri ku rwego rwo hejuru, Ikinyabupfura, ubwitange no kwigomwa n’ubunyamwuga mu kazi kanyu cyane cyane muri aka gace mushinzwe.”

Ku ruhande rw’ ingabo z’u Rwanda , Lt Col PC RUNYANGE,akaba ariwe uyoboye ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika nawe yashimiye MINUSCA kubwo kubazirikana ndetse n’inkunga babaha kandi anizeza adashidikanya ko ingabo z’u Rwanda muri rusange zizarushaho gukomeza kurwangwa n’ubwitange ,imyitwarire myiza ndetse no gusohoza inshingano zabajyanye zo kugarura amahoro muri kariya gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *