Watch Loading...
HomePolitics

Indege yari itwaye uwiyamamariza kungiriza Trump yaguye igitaraganya

Rutemikirere y’inkodeshanyo yari irimo umukandida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani JD Vance wiyamamariza kuba Visi Perezida wa Donald Trump, byabaye ngombwa ko igwa ku kibuga cy’indege kitateganijwe igitaraganya ku wa gatanu, kubera ikibazo cy’urugi rutari rumeze neza.

Nyuma yo gukorwa, iyo ndege yakomeje urugendo yerekeza mu mujyi wa Cincinnati, muri leta ya Ohio, aho Vance atuye , Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Milwaukee, muri leta ya Wisconsin, aho uwo senateri wo muri leta ya Ohio yari yitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ari kumwe n’abapolisi, biba ngombwa ko asubira inyuma ngo iyo ndege ikorwe nyuma gato yuko ihagurutse.

Mu cyumweru gishize, byabaye ngombwa ko Trump wahoze ari Perezida w’Amerika ahindura inzira y’indege ikagwa ku kibuga igitaraganya, ubwo yari arimo kujya muri mitingi (inama) muri leta ya Montana ,Taylor VanKirk, umugore uvugira Vance, yasohoye itangazo agira ati: “Umupilote yagiye inama ko hari ikibazo cyo gukora nabi kw’aho umuryango ufungirwa.”

Uwo muvugizi yongeyeho ati: “Nyuma yo gutangaza kugwa by’igitaraganya, indege ya Trump Force Two yasubiye i Milwaukee. Icyo kibazo kikimara gucyemurwa, indege yasubiye mu nzira yayo ya mbere yari iteganyijwe yerekeza i Cincinnati.”

Muri urwo rugendo, Vance yari ari kumwe n’umugore we Usha, imbwa ye Atlas, abakozi be bashinzwe ibikorwa byo kumwamamaza, n’abanyamakuru, ubwo hatangazwaga ko iyo ndege igwa ku kibuga igitaraganya ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa.

Ikinyamakuru the New York Times cyatangaje ko ubwo hari hashize iminota hafi ine iyo ndege ihagurutse, umupilote yatanze ubutumwa asaba abagenzi gukomeza (kuzirika neza) imikandara y’intebe zabo.

Muri uku kwezi, indege ya Vance n’iya Kamala Harris wiyamamariza kuba Perezida wo mu ishyaka ry’abademokarate (usanzwe ari Visi Perezida w’Amerika), zisanze ziparitse zegeranye muri leta ya Wisconsin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *