Watch Loading...
HomePolitics

 Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya zirembejwe n’Ifungwa rya Hato na Hato !

Impunzi z’Abarundi 73 zo mu nkambi ya Nduta zifungiye muri gereza nkuru ya Komine Kibondo, nyuma y’uko zitawe muri yombi na polisi mu gikorwa cyo gusaka iheruka gukora mu nkambi .

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, umuyobozi mukuru w’igipolisi muri Komine Kibondo ACP Michael Komwe yashimangiye ko benshi muri izo mpunzi bafashwe mw’isaka riheruka, ubwo inzego z’umutekano zashakishagamo abagizi ba nabi baba bihishemo.

Muri icyo kiganiro ACP Michael yavuze ko benshi muri izo mpunzi bafunzwe by’agateganyo mbere y’uko bajyanwa mu rukiko rwa komine Kibondo. Muri bo, abagabo ni 70 naho abagore ni batatu gusa. Bose bari munsi y’imyaka 45 y’amavuko.

Bamwe muri izo mpunzi bafashwe n’igipolisi cyo muri komine Kibondo bashinjwa guhungabanya umutekano mu nkambi no mu baturanyi, ubujura, no gusohoka inkambi mu gihe bitemewe n’amategeko.

Yanashimangiye ko polisi ya komine Kibondo yafashe icyemezo cyo gukora isaka ry’ukubagaho ishakisha abagizi ba nabi, nyuma y’ikibazo cy’umutekano muke wakunze kugaragara mu nkambi ya Nduta no mu baturanyi, hanyuma bikagira ingaruka mbi mu miryango.

Gusa umubabaro ni mwinshi kuri bamwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nduta mu gihe kenshi abapfungwa bahohoterwa, bakanyagwa ibintu n’amafaranga basanganwa. Ikindi bavuga ko abasigara mu nkambi nta makuru ahagije babona ya bene wabo bajyanwa gufungirwa ahantu hatandukanye mu ntara ya Kigoma

Ibibazo by’imunzi byo gushinjwa ibyaha, gufungwa, kuburirwa irengero no kwicwa bikunze kugaragara hafi buri gihe mu nkambi za Nduta na Nyarugusu, bityo bigatera umutima uhagaze mu mpunzi.

Imibare iitangwa na polisi mu ntara ya Kigoma yerekana ko abanru 95 bahungiye muri izo nkambi bafungwa uko mwaka utasyhe, bashinjwa ahanini kubangamira umutekano mu nkambi no mu nkengero zazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *