Watch Loading...
HomePolitics

Inkubiri ya amatora muri Afurika yepfo ;ANC ishobora kubura abayoboke

\"\"

Abanya -afurika yepfo kuri uyu wagatatu baraza kuzindukira mu matora n\’ubwo bigaragara ko bafite umujinya uvanze n\’uburakari buturuka ku cyiguzi cy\’ ubuzima cyazamutse ku rugero rwo hejuru ,ubushomeri mu rubyiruko na ruswa mu nzego za leta ishinjwa ishyaka ANC ( African Nation Congress) riri kubutegetsi nyuma y\’imyaka irenga 10 nelson Mandela Madiba avuye ku butegetsi hamwe n\’iri shyaka.

  • Ishyaka ANC ririkubutegetsi rishobora kuza gutakaza abayoboke .
  • Umujinya wamaze kuzamuka muri rubanda kubera ikiguzi cyo kubaho cyazamutse muri iki gihugu.
  • amatora muri afurika yepfo aregereje.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ishyaka rya ANC ku majwi ryabonye mu matora ashijze rishobora kugabanuka kugera kuri 40%, ugereranije no muri 2019 aho bagize ijanisha rya amajwi 57.5%, ibyo bikaba byahatira iri ishyaka mu gusa nkaho rijya mu mishyikirano na bo bahanganye kandi bikaba bishobora gutuma Perezida Cyril Ramaphosa ajya ku gitutu cy\’ubutegetsi.

Mu mboni za Nicole Beardsworth, umushakashatsi muri politiki ,akaba nu umwalimu muri kaminuza ya Witwatersrand, abona ishyaka rya ANC ati\”simbona ko tuzabona ANC izarenza ijanisha ryamajwi rya 50%. \”.Mu myaka 30 ishyaka rya ANC rimaze ku butegetsi bwa afurika yepfo bwageregeje kugubotora abirabura benshi mu buhake bwa abafite uruhu rwera bizwi nka (Apartheid) aho bari barafatiriwe ubutaka bakaguma bakennye kandi ari injiji ndetse no Mu myaka ya mbere y’ubutegetsi bwiri shyaka, ryatangiye guhindura ubwo busumbane , kuzana amashanyarazi, n\’amazi meza kuri rubanda.

Kurundi ruhande ariko nubwo uyu mutwe wa politiki utahwemye gushyiraho amategeko akarishye ntago hasibye kumvikana ruswa ndetse n\’ibirego biyishamikiyeho ndetse no kunyereza umutungo wa leta byinshi byaregwagamo abanyapolitiki bakomeye harimo nk\’uwahoze ari umukuru w\’iki gihugu Jacob Zuma ndetse uwahoze ari umuvugizi w\’intumwa za rubanda mu inteko nshinga mategeko y\’iki gihugu Nosiviwe Mapisa .

\"\"
\"\"
abanyafurika yepfo binubira ikuguzi cy\’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *