Imishahara y’Abayobozi bakuru b’Igihugu,perezida niwe uhembwa menshi arenga miliyoni isheshatu buri kwezi!
dore imishahara y’abakozi ba Leta y’u Rwanda munzego zo hejuru uhereye kuri peresida wa repubulika aho we byibuze afata arenga miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Imirimo ya Leta hirya no hino ku isi irahirimbanirwa uhereye kukuba peresida w’Igihugu, kuba Minisitiri, kuba Umudepite ndetse n’indi myanya. Abenshi barayihirimbanira kubera ko abayigiyemo ubuzima bw’abo burahinduka kandi bugahinduka mu gihe gito ku buryo bigaragarira buri wese.
Ibi bituma abenshi bibaza amafaranga ababayobozi binjiza nk’imishahara buri kwezi, muri iyi nk’uru tugiye kugaruka ku mishahara y’abayobozi bakuru mu gihugu cyacu cy’Urwanda.
1.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umukuru w’igihugu mu Rwanda ni umuntu wubashywe cyane kandi ugira akazi kenshi nko mu bindi bihugu akaba byibuze agenerwa umushahara ungana na 6, 102,756Frw buri kwezi.
2.Perezida w’umutwe wa Sena , peresida w’urukiko rw’ikirenga, perezida w’umutwe w’Abadepite ndetse na Minisitiri w’Intebe bose bafata imbumbe ya 4,346,156 Frwa kuri buri umwe buri kwezi.
3.Minisitiri afata imbumbe ya 2,534,861 Frw buri kwezi.
4.Umunyamabanga wa Leta 2,434,613 Frw buri kwezi.
5.Umusenateri 1,847,609 Frw buri kwezi.
7.Umudepite 1,774,540 Frw buri kwezi.
Ibi byose bigenwa ni Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.
Gusa nubwo bimeze bityo bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu barimo perezida wa repubulika y’u Rwanda , Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bongerwa ibindi bibafasha kunoza umurimo wabo harimo nk’inzu yo guturamo, imodoka yo kugendamo ishobora kurenga imwe bitewe n’urwego ukoramo , uburinzi, amafaranga yo kwakira abashyitsi, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo ndetse n’inindi.