Watch Loading...
HomeSports

Imikino olempike : uwo u Rwanda rwari rutezeho amakiriro yaje muri batatu banyuma

Mukandanga, wari umukinnyi wa nyuma wari usigaye gukina mu mikino ku ruhande rw’u Rwanda yaje ku umwaya wa 77 mu bakinnyi 80 barangije .

Ni imikino yaranzwe n’udushya twinshi nkaho muri iyi mikino ibihugu bya Afurika byegukanye imidali yose hamwe 39, mu gihe Ubutaliyani bwonyine bwegukanye imidali 40 yose hamwe.

Ejo ku Cyumweru aya marushanwa yari ageze ku munsi wayo nyuma hariya mu mujyi wa Paris , Mukandanga aba mbere bamusizeho iminota irenga 20.

Mukandanga Clémentine yabashije kurangiza Marathon yari ifite intera ingana n’ibilimetero 42 akoresheje amasaha 2:45:40 afata umwaya wa 77 mu bakinnyi 80 barangije iri siganwa ryo ku munsi wa nyuma w’imikino olempike ya Paris ku Cyumweru.

Uko aba mbere bakurikiranye:

  • Hassan Sifan – Ubuholandi – 2:22:55
  • Assefa Tigst – Ethiopia – 2:22:58
  • Obiri Hellen – Kenya – 2:23:10

Abakinnyi bagera ku munani bari baserukiye u Rwanda bavuye mu mikino olempike nta mudali batahanye, gusa Afurika muri rusange yongereye imidali ibiri ku yo yatwaye ubushize mu mikino nk’iyi ya Tokyo mu 2020.

Ibi ni ibihugu bya Afurika byegukanye imidali (yose hamwe) muri iyi mikino y’i Paris.

  • Kenya – 11
  • Algeria – 3
  • Afurika y’Epfo – 6
  • Ethiopia – 4
  • Misiri – 3
  • Tunisia – 3
  • Botswana – 2
  • Uganda – 2
  • Maroc – 2
  • Côte d’Ivoire – 1
  • Cap-Vert – 1
  • Zambia – 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *