Watch Loading...
BasketballHome

Imikino Olempike 2024 : Ikipe ya sudan y’epfo yacurangiwe indirimbo y’igihugu itariyo !

Abategura imikino Olempike mu Bufaransa bakinnye indirimbo yubahiriza igihugu cya Sudani y’Amajyepfo itariyo mbere yuko umukino wa Basketball mu bagabo utangira wagombaga guhuza Sudani na Porto Rico.


Ku cyumweru, abarebaga uyu mukino kuri stade ya Pierre Mauroy baratangaye ubwo indirimbo ya Sudani yacurangwaga aho kuba iya Sudani y’Amajyepfo.Nubwo iyi ndirimbo yakosowe nyuma yo guhagarara gato hagashyirwamo iya Sudani y’epfo , hakanakurikiraho amashyi menshi y’abafana bari bishimiye iki gikorwa .
Abateguye iyi imikino Olempike iri kubera i Paris basohoye itangazo basaba imbabazi kubw’ikosa ryabayeho .

Kurundi ruhande Nyuma y’uyu mukino umwe mu bakinnyi ba Sudani yepfo witwa Majok Deng yabwiye abanyamakuru ko sosiyete isanzwe ifite mu nshingano gutegura aya amarushanwa izwi nka gaffe itiyubashye kubw’iki gikorwa.

Majok Deng ati: ” bagomba kuba beza kuri buri kantu kose ikindi kandi niba uba uzi ko Sudani y’Amajyepfo igiye gukina,nigute utagenzura ko ufite indirimbo y’iguhugu yayo gusa ngewe nabifashe nk’igikorwa cy’agasuzuguro bagiriye ku gihugu cyacu”

Abateguye imikino Olempike iri kubera i Paris 2024 basabye imbabazi iyi kipe yaturutse muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’abayishyigikiye bose kubera ikosa ry’umuntu ku giti cye ryabayeho .
Iri tangazo rigira riti: “Twumva neza uburemere bw’ikosa ,gusa turabasezeranya ko bitazongera”


Ikipe ya Sudani yepfo yatangiye neza itsinda Porto Rico amanota 90 kuri 79.Sudani yepfo yabonye ubwigenge muri Sudani mu 2011 nyuma y’amakimbirane yamaze igihe, kandi yujuje ibisabwa kugirango yitabire mu mikino Olempike ku nshuro yayo ya mbere mu umwaka ushize.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *