Ikipe ya AEL Limassol yerekanye Mangwende nk’umukinnyi wayo mushya
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yerekanywe mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Kanama, uyu musore w’imyaka 29 ukina ku ruhande rw’ibumoso yerekanwe kumugaragaro niyi kipe kuri stade ya Alphamega i Limmasol nyuma yo gushyira umukono we kumasezerano yimyaka ibiri.
Biteganijwe ko Imanishimwe, nk’umukinnyi w’inararibonye azazana umutekano mu gice cy’ubwugarizi bwa Limmasol ndetse banizera ko azabafasha kuzasoreza ku mwanya wa mbere mu mwaka wa shampiyona 2024/25 nk’uko ubuyobozi bw’iyi ikipe bubitangaza
Uyu mukinnyi w’uRwanda yamaze imyaka itatu atanga umusaruro muri AS FAR Rabat aho twavuga ko yari umukinnyi mwiza muri shampiyona yaho ya Botola aho yakinnye imikino 93 muri iyi kipe ayitsindira ibitego 6.
Yabanje kandi gukinira Rayon Sports na APR mu Rwanda. Kuri ubu kandi ni umwe mu badakorwaho mu ikipe y’igihugu, Amavubi.
Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri AS FAR ku wa Kane tariki ya 05 Kanama 2021 aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 3 ,AS FAR ni ikipe y’igisirikare cy’ubwami bwa Maroc, yashinzwe mu 1958, umwaka w’imikino uheruka yabaye iya 3, iyi kipe ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, 11 by’igihugu, CAF Champions League y’1985, Confederation Cup ya 2005 n’ibindi.
Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka ine (4) akinira, APR FC nayo yagezemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri kuva 2015 kugeza 2017