IGP Namuhoranye yakiriye Minisitiri w’Umutekano wa Sierra Leone

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye , yakiriye Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Sierra Leone, Maj. Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku byerekeranye no gushimangira ubufatanye mu kubaka ubushobozi bugendanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano banahuriza hamwe integanyanyigisho z’amahugurwa.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 26 Kanama, nibwo ibihugu byombi, u Rwanda na Sierra Leone byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano na serivisi z’igorora.
Mu minsi ishize , Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Liberia, Gregory O W Coleman n’itsinda yari ayoboye.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye inama yagarutse ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bya Polisi z’bihugu byombi.
IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we kuba yasuye u Rwanda, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda avuga ko byongera agaciro k’ubufatanye n’ingamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati: “Byinshi mu byo dukora, dufitanye ubufatanye n’imikoranire n’izindi nzego za Polisi mu bihugu bitandukanye mu kubahiriza amategeko. Uru ruzinduko rufite icyo rusobanuye. Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gukorana n’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, imikorere myiza n’ubushobozi hagamijwe guteza imbere umutekano.”

