Watch Loading...
HomeOthers

Igikoni cy’imwe cyo muri restaurant ikorera mu nyubako ya 2000 Hotel cyafashwe n’inkongi y’umuriro

mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ,Igikoni cy’imwe muri restaurant ikorera mu nyubako ya 2000 Hotel cyafashwe n’inkongi y’umuriro .

Ni inkongi bivugwa ko yaturutse ku mavuta yo gutekesha muri iyo nyubako iherereye mu igorofa rya Gatanu. Abakozi bo muri iyo restaurant bahise bakora ibishoboka bazimya umuriro utarangiza byinshi.

iyi nkongi ije nyuma y’iyo ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 , ubwo Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi.Inyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, rihagoboka itarakwira iyi nyubako yose.Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024 nk’uko amakuru 

SI aho gusa kuko mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’ hafashwe n’inkongi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa Mbere tariki 05 Kanama 2024.

 muri ibi bihe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hakunze kumvikana impanuka zituruka ku nkongi y’umuriro zangiza byinshi.Polisi yagaragaje ko mu bugenzuzi bumaze gukorwa hagaragaye ikiri gutera izo mpanuka zikomeje kwibasira inzu zo guturwamo muri Kigali no hanze yayo.

” Muri iyi minsi hari ikibazo cy’inkongi y’umuriro mu mazu yo guturwamo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo. Akenshi twagiye tubona impamvu ebyiri. Kuba inkongi ituruka ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa kuri gaz yo gutekesha , ku birebana n’insinga z’amashanyarazi, hari ubwo usanga abari kubaka inzu bakoresha izitujuje ubuziranenge zikaba zateza inkongi y’umuriro.”

Yakomeje ati “Ngarutse ku nsinga z’amashanyarazi, hari ikintu cy’uko usanga abantu bashobora gucomeka ibikoresho byinshi ku rusinga rumwe rukurura amashanyarazi ahantu hamwe noneho rukaremererwa. Ibyo nibyo dukunze kubona.”

ACP Rutikanga yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kwitwararika ku buryo mu gihe cyo kubaka inzu bakwiye kureba n’insinga z’amashanyarazi bakoresha mu kwirinda ko hazaba inkongi itewe nazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *