Icyumweru kimwe cyari gihagije gusa kugirango Minisitiri Muamba yegure muri Guverinoma ya DR.Congo

Stéphanie Mbombo Muamba ,nyuma y’icyumweru kimwe yaramaze mu nshingano zo kuba minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere rirambye ry’Ubukungu bubungabunga kirere muri Guverinoma ya DRC muri uru rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2024 yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano yari amazemo icyumweru, kubera impamvu ze bwite.
Uyu munyacyubahiro ,Tariki ya 12 Kamena 2024 ni bwo Minisitiri Mbombo na bagenzi be 53 bagize guverinoma iyobowe na Judith Suminwa Tuluka barahiriye inshingano zabo. Uwo munsi baraye bashyikirijwe ububasha n’abo basimbuye.
Ku munsi wakurikiyeho, Mbombo yatumwe na Perezida Félix Tshisekedi gushyikiriza Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo ubutumwa bujyanye no kubungabunga uruzi rwa Congo ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa yamenyesheje Abaminisitiri ko Stéphanie Mbombo “atari umwe mu bagize Guverinoma uhereye uyu munsi.”Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe atangaje ibi, Stéphanie Mbombo Muamba na we yemeje amakuru ko yeguye ku nshingano ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “Nafashe icyemezo gikomeye cyo gutanga ubwegure bwanjye ku Mukuru w’Igihugu Félix Antoine Tshisekedi, kandi mushimira icyizere yari yangiriye. Kuri Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, ndamushimira kuba yari yampisemo.”
Yakomeje avuga ko nubwo yeguye muri Guverinoma ariko ko azakomeza gukorera Igihugu cye akunda by’umwihariko n’ubundi mu rwego yari yahawemo inshingano ku bijyanye n’ubukungu bw’ikirere.
Stéphanie Mbombo Muamba, avuye muri Guverinoma yari amaze kwitabira Inama y’Abaminisitiri imwe, aho yari yayitangarije ko afite intego yo gushyira Igihugu cye cya Congo mu bukungu bushya bubungabunga ikirere kandi bidashingiye ku nkunga z’amahanga, ahubwo umutungo kamere w’Igihugu ukagira uruhare mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Amakuru avuga ko Stéphanie Mbombo Muamba yari yashyizwe muri izi nshingano asunitswe atabigizemo uruhare, ndetse bamwe mu bategetsi ba hafi ya Félix Tshisekedi, bakaba bari bamubwiye ko hakozwe amakosa akomeye.
amakuru Dailybox Ikinyamakuru @Actualité cyatangaje ko hari amakuru ahamya ko Mbombo yategetswe kwegura kubera amakosa yakoreye mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika ya Congo, ubwo yahuraga na Perezida Nguesso, gusa ntabwo imiterere yiy’impamvu yavuwe imuzi.


