Icyogajuru cya mbere cya Amerika cyageze ku kwezi,Napoleon I,Voltaire nawe abona izuba…. uyu munsi mu mateka taliki ya 30/gicurasi.
Tariki 30 Gicurasi ni umunsi w’151 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 215 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1631: Ishyirwa ahagaragara ry’ ikinyamakuru cya mbere mu Bufaransa’’La Gazette’’
1806: Ubwo Andrew Jackson waje kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1829, yicaga umugabo wari washinje umugore we ubuharike.
1814: Ubwo umwami w’ u Bufaransa Napoléon I Bonaparte yajyanwaga ku kirwa cya Elbe.
1966: Ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zoherezaga icyogajuru cya mbere cyitwa “Surveyor 1” ku kwezi.
1972: Igitero cyahitanye abantu 26 hagakomereka abarenga 100 ku kibuga cy’ indege cya Lod (Israel).
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1800: Umukaridinali w’ Umufaransa Rouen
1887: Alexandre Archipenko, umunyabugeni w’ Umunyamerika ukomoka mu Busuwisi
1896: Howard Hawks, Umunyamerika wakoraga amafilime
1778: Voltaire, umuhanga mu inyurabwenge (philosophe) w’ Umufaransa.
1936 : Keir Dullea, Umunyamerika ukina amafilime
Abatabarutse kuri iyi tariki
1832 : James Mackintoch, Umwongereza wabaye umuganga, umunyamakuru, umucamanza ndetse n’ umunyapolitiki.
1960 : Boris Pasternak, umwanditsi w’ Umurusiya wanditse igitabo cyitwa Docteur Jivago.
1961 : Rafael Leónidas Trujillo Molina, umunyagitugu wayoboraga République Dominicaine kuva mu 1930 kugeza 1961.
1975 : Michel Simon, Umusuwisi wakinaga film.
2006 : Shohei Imamura, Umuyapani wakoraga film.
2008 : Auguste Legros, Umunyapolitiki wakomokaga ku kirwa cya Reunion.