Watch Loading...
HomePolitics

Icyo ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Green Party of Rwanda rivuga kuby’ibanze byavuye mu amatora ya perezida wa Repubulika

Kuri uyu wa mbere nibwo komisiyo y’Igihugu ya amatora yatangaje ko Paul Kagame  ari we uri imbere y’abandi mu majwi y’agateganyo ku mwanya wa perezida wa repubulika, ishyaka Green Party of Rwanda ryemeza ko ryemera ibyavuye mu amatora

Ni amatora yabaye guhera ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye hanze y’igihugu mu gihe abatuye imbere mu gihugu yabaye kuri uyu wa mbere wa tariki 15 Nyakanga 2024 akaba yari amatora akomatayinyirije hamwe aya perezida wa repubulika na ay’abatepite.

Ahagana ku isaha y’isaa yine nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje iby’agateganyo byayavuyemo aho umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame ari we wagaragajwe nk’uyoboye abandi wanongeye kugirirwa ikizere na banyarwanda kubayobora mu imyaka itanu irimbere na amajwi 99.15% agakurikirwa n’umukandida wa Green Party Dr Frank Habineza na amajwi 0.53 mu gihe umukandida w’igenda Mpayimana Philippe we yagize amajwi 0.31% binasobanuye ko mu buryo budasubirwaho umukandida wa RPF Inkotanyi ari we watsinze amatora ukurikije ibyavuye mu majwi y’agateganyo yatangajwe na komisiyo y’Igihugu ya amatora.

Iyo bijyenze gutya ikiba gikurikiyeho ni ukwibaza niba abakandida batsinzwe baribwemere ibyavuye mu amatoza.Umukandida wa Green Party ishyaka ritavuga rumwe na Leta nabo bememeye ibyavuye mu amatora ndetse banifuriza itsinzi umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame

mwiriwe neza Banyarwanda Banyarwandakazi mukanya gashize tumaze kubona ibivuye mu amatora by’agateganyo bitangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye kandi ko duhaye ishimwe cyangwa felisitasiyo kuri nyakubahwa Kagame Paul wabonye amajwi menshi kuturusha tumuhaye felisitasiyo murakoze cyane”. Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka ritavugarumwe na Leta Greeen Party of Rwanda.

Umukandi w’igenda Mpayimana Philippe mu mvugo ye nyuma y’ibyavuye mu amatora byagateganyo yavuze ko ikingenzi ari uko nabo “Ari abanyarwanda bashobora gutanga uruhare mu buyozi bw’igihugu”.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *