Ibyo kubona ubushobozi bwo gushyingura Dorimbogo aho yifuje gushyingurwa bikomeje kuba ingorabahizi !
Abagize Umuryango wa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka ’Vava cyangwa Dorimbogo” uravuga ko uhangayikishijwe no kubona ubushobozi bwo gushyingura Valentine aho yifuje gushyingurwa.
Amakuru avuga ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe na Rweme Mbabazi Gerard, umwe mu banyamakuru watumye amenyekana nyakwigendera.
Gusa kurundi ruhande mu kiganiro mama wa dorimbogo yagiriye kuri shene yo ku urubuga rwa YouTube rwitwa Impanuro TV, yatanagaje ko abo mu muryango benshi bifuza ko Dorimbogo ashyingurwa hafi y’aho baba, mu gihe mbere yo gupfa we yari yamusabye kuzamushyingura mu irimbi riri kure y’aho batuye .
Uyu mukecuru agaruka ku burwayi bwe, yavuze ko ” uburwayi bwe bwari amayobera. Kwa muganga bari basanze afite indwara y’igifu , Banavuga ko yari afite agatsi kacitse kazamuraga gaze y’Igifu . Ubwo rero bamuhaye imiti yahise yoroherwa gusa ariko nyuma nibwo yakomeje kuremba arinabwo mwabonye ariya mashusho mwabonye , ntabwo byagabanutse ahubwo byarakomeye.
“Yarampamagaye ndagenda, ngezeyo atangira kumbwira uko bizagenda. Ambwira ko azapfa ko atazakira, nkamubwira nti ’ese ufite ubwoba bw’uko ugomba gupfa urufitiye ideni’? Ijambo yambwiye rya nyuma yarambwiye ngo ’ntuzarire, ndagukunda kandi nawe ukankunda’”. nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Bwiza.
Abagize umuryango wa Dorimbogo batanagaza ko mbere yo nyakwigendera mbere yo kwitaba imana yari yarasabye kuzashyingurwa ahitwa mu Gahondo gusa kugeza magingo aya magingo ubushobozi bukiri iyanga ku bisaba gufata ibinyabiziga kugira ngo ubasha kugerayo uvuye aho batuye.
Gerrad Mbabazi yasabye abantu kohereza inkunga kuri nimero ye ya telefone, yanasabye abantu kumwizera, abizeza ko amafaranga yose aza kubone, azayashyikiriza umuryango wa nyakwigendera.
Ati “Nunyoherereza igiceri cy’ijana ndagitanga uko cyakabaye, nunohereza amafaranga menshi ashoboka, ndayatanga uko yakabaye, nyahe mama we ndetse n’umuryango we, tubashe kumuherecyeza mu buryo bwiza bushoboka kuko Vava yaratubaniye mu buryo bwose.”
Vava Dorimbogo, yitabye Imana amaze iminsi arwariye mu bitaro, aho yivuzaga indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, bikbaba bivugwa yabanje kwivuza mu bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, nyuma akomeje kuremba yoherezwa ku Bitaro bya kibuye ari na ho yaguye.