Ibyo komisiyo y’igihugu ya amatora isaba abanyarwanda kwitwararika mu gihe cya amatora
Mu masaha yegereje igicamunsi , Ku cyicaro cya komisiyo y’igihugu y’amatora ,komisiyo y’igihugu yamatora yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro y’amatora ateganijwe muri nyakanga .
Iki cyari ikiganiro cyayobowe na perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Hon Oda Gasinzigwa ,aho cyibandaga kubijyanye n’amabwiriza y’ibyemewe n’ibitemewe yaba mu gihe cyo kwiyamamaza cyegereje ndetse no kugeze mu gihe cy’amatora nyirizina . Amwe mu mabwiriza yabanjwe gutanagzwa yigenjemo yuko umukandida atagomba kumanika ibyangombwa bimwamamaza aho abonye hose byumwihariko ku nsengero, amasoko ,ndetse n’ahandi hose hatangirwa serivisi mu rwego rwo kugira ngo bidahagarika ibikorwa rusange.
Ikindi uyu muyobozi yagarutseho ni ikijyanye aho kwiyamamariza aho bavuze ko mu bitaro,insengero bitemewe kuhiyamamariza ndetse no kwirinda gusebya no guharabika no kusiba cyangwa guca ibirango byundi mukandida mugenzi we mu gihe azaba arimo yimamaza. Banagurutse kandi kubijyanye nuko bazorohereza abantu batazashobora kugera ku biro by’itora bazaba babaruyeho byumwihariko abakora imirimo itabemerera kuguma hamwe cyangwa kubona umwanya uhagije nka abaganga ,abanyamakuru ,abacunga umutekano ndetse banibukije ko hari na gahunda yo kuzegereza abarwayi n’abarwaza batazashobora kugerayo.
Charles Munyaneza yavuze kandi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa, barimo indorerezi zifuza kuzakurikirana aya matora.
Ati “Tumaze iminsi twakira indorerezi z’amatora, kugeza ubu tumaze kwakira izigera kuri 267 kugeza ejo nimugoroba, n’ubu hari izinzi zicyandika, tuzazakira kugeza tariki 14 z’ukwa Karindwi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ikindi gikorwa kiri gukorwa ubu, ari ugutegura uburyo bwo kugeza ibikoresho by’amatora aho azabera.
Nanone kandi Komisiyo y’Amatora iri gukorana n’inzego zihagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye, kugira ngo amatora y’Abanyarwanda bazatorera hanze na yo azagende neza.
Yavuze ko kugeza ubu hamaze kugaragara Abanyarwanda ibihumbi 62 biyandikishije kuzatora, aho bavuye ku bihumbi 22 bari batoye mu matora aheruka ya 2018. Bivuze ko bikubye hafi gatatu. Hanze y’Igihugu kandi, amatora azabera mu Bihugu 70, aho hazaba hari ibiro by’itora bigera ku 144.