Ibisigisigi bya EURO 2024: abatoza batatu bagomba gusimbura Gareth Southgate bamaze kumenyekana
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza [FA] ryemeje ko rigiye gushaka umutoza ugomba gusimbura Gareth Southgate nyuma y’uko Southgate agiye gutandukana n’iyi ikipe.
Abatoza barimo Eddie Howe, Graham Potter, Lee Carsley na Mauricio Pochettino bari mu bahatanira kuba bakwegukana uyu mwanya.Southgate azagirana ibiganiro n’abayobozi be ba FA mu minsi iri imbere ikurikira ijoro ryo gutsindwa na Espagne ku mukino wa nyuma wa Euro 2024.
Biteganijwe ko uwitwa Southgate agomba kuva mu mirimo ye nyuma y’imyaka umunani atoza intare eshatu z’abongereza, icyakora inteko nyobozi ya FA yo ngo irashaka ko agumaho kandi initeguye kumwongerera nibura amasezerano y’imyaka ibiri .
FA yo ngo irifuza guca mu nzira soze za ngombwa kugira ngo irebe ko yabona umutoza uri ku rwego rwiza ugomba gutoza iyi ikipe ;uru rutonde runini rw’abagaomba kuvamo usimbura Southgate rwamazwe gushyirwa hanze nk’uko ikinyamakuru Dail Mail kibitangaza gusa ariko abarimo Maurcio Pochetino wahoze utoza Chelsea ,Eddie Howe utoza Newcastle na Grahm Potter bari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuba batoza iyi ikipe.
Howe magingo aya ari gukorera mu mujyi wa Newcastle ,uyu kandi yahoze atoza Bournemouth, akaba ndetse yaranashimwe n’umuyobozi ushinzwe tekinike John McDermott naho ndetse akanafatwa nk’umukandida ukomeye.Bikekwa ko Howe yishimye muri ekipe ya Newcastle, ariko nanone ntashobora kwanga ubusabe bwo gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza
Potter yabuze akazi kuva yava muri Chelsea ,hashize umwaka urenga bivugwa ko kandi yaba yiteguye gufata akazi k’Ubwongereza.Igishimishije, Pochettino nawe yakwishimira amahirwe yo gutoza ubwongereza nyuma yo kuva muri Chelsea mu mpera z’umwaka ushize.FA irajwe ishinga no guhitamo umutoza kugirango asimbure Southgate, ariko ntiyabuza gushyiraho umutoza w’umunyamahanga.
Thomas Tuchel nawe n’undi mutoza ushobora kuba yabona akazi.