Ibihugu by’u Burusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika bimaze guhanahana imfungwa
Mu ijoro ryo ku munsi w’ejo ,ku wa kane Amerika yemeje ko habaye ihanahana ry’impfungwa zigera kuri 24 hagati yayo n’Uburusiya .
ibiro by’umukuru w’igihugu cya leta zunze Ubumwe za Amerika byavuze ko impfungwa 16 zarekuwe kandi ko zinahita zisubira mu bihugu byazo yaba ku mugabane w’iburayi no muri Amerika ,dore ko muri bo harimo n’umunyamakuru witwa Evan Gershkovich w’ikinyamakuru Wall Street Journal .
Ihanahanwa ry’izi mpfungwa ribaye nyuma y’imisi itari mike bivugwa ko hashobora kuba ihererekanwa ry’impfungwa hagati y’ibi bihugu , ibi bikaba byaje kwiyongera igihe abatari bake bari batangiye gutanga impuruza nyuma y’abanyamakuru bari bapfungiwe mu Burusiya bari bimuwe bakavanwa muri gereza bari barimo bakajyanwa ahandi hantu hatari hamenyekanye.
Kurundi ruhande, impfungwa umunani z’Uburusiya zarekuwe aho zari zifungiwe muri gereza za Amerika ziherereye muri Norvège, Ubudage, Pologne na Slovenia, mu bari bafunzwe harimo n’abakekwagaho ibikorwa by’abamaneko gusa nanone abana ba babiri bari muri izi mpfungwa nabo basubiye mu Burusiya.
Amerika ivuga ko aya masezerano y’ihanahana ry’impfungwa ari yo ya mbere yari agoye cyane abayeho hagati ya Amerika n’Uburusiya.Biden avuga ko iki ari igikorwa gikomeye mu bijanye n’imigenderanire y’ibihugu byombi, ndetse anavuga ko ibihugu bitari bike byagiye byifashishwa muri ibyo biganiro byari bigoye cyane .
Umuyobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubwongereza witwa David Lammy avuga ko yishimiye irekurwa ry’izi mpfungwa, byumwihariko irekurwa ry’abarimo Kara-Murza na Whelan, bombi bafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza.Gusa kurundi ruhande mw’itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya bivuga ko impfungwa 13 zagiriwe imbabazi kugira ngo Abarusiya bari bafungiwe mu bihugu byo hanze basubire mu gihugu.
Ihererekanwa ry’impfugwa rikomeye ryaherukaga ni iryabaye muri Kwezi ku ukuboza muri 2022, igihe rurangiranwa mu mukino wa Basketball witwa Brittney Griner yaguranwaga ku kibuga cy’indege cya Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ Umurusiya wari azwi cyane witwa Viktor Bout ,wari amaze imyaka 12 afungiwe muri Amerika.
Irindi hanahanwa ry’impfugwa risa neza neza n’iri ni iryari ryabereye i Vienna muri 2010, igihe ba maneko 10 b’Uburusiya bari bapfungiwe muri Amerika baguranwa na bane bari bapfungiwe mu Burusiya.
Umwuka mubi hagati y’Uburusiya n’ibihugu by’iburengerazuba bw’isi ukomeje gututumba muri ino myaka ya vuba, cyane cyane kuva aho Uburusiya butanguriye itambara kuri Ukraine muri gashyantare yo mu 2022.