HomePolitics

Ibihugu birimo Amerika birasaba abaturage babyo kuva muri Libani mu gihe bafite ubwoba bw’intambara yagutse mu burasirazuba bwo hagati

Ambasade y’Amerika iherereye mu murwa Beirut wa Liban yaburiye Abanyamerika kuva muri Liban mu maguru mashya, mu gihe ubushyamirane burimo kwiyongera cyane mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

ubwoba bwo bukomeje kwiyongera nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah wo muri Liban, ufashwa na Iran, ushobora kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwihorera k’urupfu rw’umukuru wa Hamas Ismail Haniyeh wishwe ku wa gatatu mu murwa mukuru Tehran wa Iran.Iyi nama ambasade yagiriye Abanyamerika ikurikiye indi nama nk’iyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Lammy yagiriye Abongereza yo kuhava, avuga ko uko ibintu bimeze mu karere “bishobora kuzamba mu buryo bwihuse cyane”.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwirinzi bwo mu kirere bw’ibisasu bwa Israel bwa Iron Dome bufata rokete zatewe na Hezbollah. Nubwo nta bantu bigize batangazwa ko bapfuye cyangwa bakomeretse.Hezbollah yohereje ibisasu bya rokete bibarirwa muri za mirongo ku mujyi wa Beit Hillel wo mu majyaruguru ya Israel ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 25 ni ukuvuga saa tanu z’ijoro n’iminota 25 zo ku wa gatandatu ku isaha yo mu Rwanda .

Ku wa gatandatu, ambasade y’Amerika muri Liban yatangaje ko abahitamo kuguma muri Liban bakwiye no gutegura uburyo bwo guhangana n’ibibazo bishobora kubaho, ndetse bakaba biteguye .

Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) byavuze ko bigiye kohereza andi mato y’intambara n’indege z’intambara muri ako karere, gufasha Israel kwirinda ibitero ishobora kugabwaho na Iran n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa na Iran.

SI Amerika yaburiye abaturage bayo gusa kuko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Yorudaniya na yo yagiriye inama abaturage bayo, ibwira abari muri Liban kuhava aka kanya ndetse iburira abandi baturage bayo kutahakorera ingendo.ndetse Ubwongereza bwavuze ko bugiye kohereza abandi basirikare, abakozi bo muri ambasade n’abategetsi bo mu rwego rushinzwe umutekano ku mupaka ngo bafashe mu guhungisha abaturage babicyenera – ariko bwashishikarije Abongereza kuva muri Liban “mu gihe indege zikora ingendo z’ubucuruzi zikigenda”.

Hagati aho muri Gaza, abantu nibura 17 bari bikinze mu ishuri ricumbikiye abavuye mu byabo bishwe n’igitero cya Israel cyo mu kirere, nkuko abategetsi baho bagenzurwa na Hamas babitangaje ku wa gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *