Watch Loading...
HomeOthers

Hatangajwe icyo abakobwa baherutse kugaragara babyina bambaye ubusa mu kabari bashinjwa !

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] ruherutse gufunga abarimo nyiri akabari kagaragayemo abakobwa babyinaga bambaye ubusa, rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abaregwa bakoreshaga abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu batawe muri yombi mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2024, ubwo inzego z’umutekano zasangaga abantu 22 muri aka kabari kitwa Viga Edelweiss.Abantu bagera kuri 22 bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu kabyiniro i Kigali k’ababyina bambaye ubusa.

Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, abahakoraga n’uwari ukuriye itsinda ry’ababyinnyi babyinaga bambaye ubusa buri buri.

Aka kabyiniro ubusanzwe gaherereye muri Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko kuri Good Year (Godiyari).Amakuru avuga ko abafatiwemo ari ababyinnyi babyina bambaye ubusa bari baje kubyina n’ubakuriye, abahakora ndetse na nyiri aka kabyiniro.

Aka kabyiniro ubusanzwe biba bigoye kukinjiramo cyane ko haba hari abashinzwe umutekano (security) bakarinze kugira ngo hatinjiramo buri wese kuko hakora hafunze.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, ndetse runakora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bantu, ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Iyi dosiye ubu iregwamo abantu babiri, ari bo nyiri aka kabari ndetse n’uwagacungaga, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 23 Kanama 2024 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko impamvu abafatiwe mu kabyiniro k’abambaye ubusa i Kigali bakwiriye guhanwa, ari uko imyitwarire nk’iyi ihawe rugari byaba ari ukurebera ikibi no kwangirika kwa sosiyete Nyarwanda.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 51/2018 RYO KU WA 13/08/2018 RYEREKEYE GUKUMIRA, KURWANYA NO GUHANA ICURUZWA RY’ABANTU NO GUSHAKIRA INYUNGU MU BANDI

Ingingo ya 24: Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?gdpr=0&client=ca-pub-2151239276966241&output=html&h=280&adk=2337782352&adf=3426306242&pi=t.aa~a.2067693828~i.22~rp.4&w=911&abgtt=6&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1724836887&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=8737790892&ad_type=text_image&format=911×280&url=https%3A%2F%2Fradiotv10.rw%2Ficyo-iperereza-ryibanze-ryagaragaje-ku-kabari-kagaragayemo-abakobwa-babyina-bambaye-ubusa-buriburi%2F&fwr=0&pra=3&rh=200&rw=911&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTUuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTI3LjAuNjUzMy4xMjIiLG51bGwsMCxudWxsLCI2NCIsW1siTm90KUE7QnJhbmQiLCI5OS4wLjAuMCJdLFsiR29vZ2xlIENocm9tZSIsIjEyNy4wLjY1MzMuMTIyIl0sWyJDaHJvbWl1bSIsIjEyNy4wLjY1MzMuMTIyIl1dLDBd&dt=1724839509961&bpp=1&bdt=11168&idt=1&shv=r20240826&mjsv=m202408260101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D5f7899ab9985e06c%3AT%3D1716371252%3ART%3D1724839461%3AS%3DALNI_MaZXbZr4i_RXDGST8lt6KJ1CoUb1w&gpic=UID%3D00000d79eebab32a%3AT%3D1716371252%3ART%3D1724839461%3AS%3DALNI_MYqNM_3N9zNGHre3hVIj4S1_TU4vQ&eo_id_str=ID%3Df9d940df7f99ad7f%3AT%3D1716371252%3ART%3D1724839461%3AS%3DAA-AfjZBoHP54TSFllayH1IrARs0&prev_fmts=0x0%2C911x280&nras=3&correlator=7073092391803&frm=20&pv=1&u_tz=120&u_his=3&u_h=720&u_w=1280&u_ah=672&u_aw=1280&u_cd=24&u_sd=1.5&dmc=8&adx=38&ady=2633&biw=1263&bih=585&scr_x=0&scr_y=528&eid=44759875%2C44759926%2C44759842%2C44795922%2C95331832%2C95338227%2C31086567%2C31086142%2C95340284%2C21065724&oid=2&psts=AOrYGsnWNCrUSC7djoMEtrDJo-zuV34maKScssM1CwvTvZUL2vTMZS7tUyxeOeeHhKKAEgRiitzfH5SCBtm3eGJQVEpdBfI&pvsid=2140179812156565&tmod=1190847407&uas=3&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fradiotv10.rw%2F&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1280%2C0%2C1280%2C672%2C1280%2C585&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&bz=1&td=1&tdf=2&psd=W251bGwsbnVsbCxudWxsLDNd&nt=1&ifi=4&uci=a!4&btvi=2&fsb=1&dtd=3020

Umuntu, agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi:

1º gushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo;

2º gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore;

3º gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

4º gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina;

5º gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

6º kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu;

7º gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi;

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

Igihano cy’igifungo kivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo cyikuba kabiri ku muntu ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi iyo: 1° icyaha gikozwe ku bantu benshi; 2° icyaha cyakozwe n’abantu benshi bafatanyije;

3° uwakoze icyaha yifashishije intwaro;

4° icyaha gikozwe n’uwo uwagikorewe akomokaho cyangwa undi wese bafitanye isano;

5° icyaha cyakozwe n’umukozi wo mu rugo rw’uwo yagikoreyeho;

6° icyaha gikozwe n’umuntu uyobora uwagikorewe, ukora imirimo rusange igenewe abaturage, umwarimu, umurezi cyangwa ushinzwe imiryango ishingiye ku myemerere.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikorewe umwana, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *