Watch Loading...
HomePolitics

Harabura Iminsi 4 ngo amatora atangire: Uko umunsi wa 19 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abakandida Depite wagenze na gahunda y’umunsi ukurikiyeho.

Uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bose batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu karere ka Bugesera i Mayange.Uyu mukandida kandi nk’uko yabigarutseho aho yagiye yiyamamariza,yavuze ko azashyira impinduka mu nteko inshingamategeko aho n’abanyarwanda baba mu mahanga bazayisangamo.

Umukandida phillipe yibanze kuri politiki y’ubuhinzi,ubworozi ndetse n’uburobyi bw’amafi,bihura n’imiterere y’ibice yari arimo yerekeye ku mazi y’ibiyaga abanya Bugesera baherereyemo.

Yavuze ko azahindura byinshi mu bukungu n’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, umurimo,gukoresha neza igihe yongeraho ko umurimo ariho hambere haba Ubukungu bw’igihugu bushingiye ku baturage,aho bahangirwa imirimo maze ntibaba abashomeri.

Philipe Kandi yatangaje ko azashinga imirimo Miliyoni muri iyo Myaka itanu, imirimo yatangaje ko izahangwa binyuze mu mavugurura azakorwa mu miyoborere.ati”Ubuhinzi n’ubworozi bizatezwa imbere duhange n’iyo mirimo binyuze mu kugabanya 30% by’ingenzi y’imari yakoreshwaga ku buyozozi.”

Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane ubukerarugendo bwo mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.

Yavuze ko bizagerwaho binyuze mu gushyiraho amahotel n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo ba mukerarugendo bazabone aho baba mu bice byose by’igihugu mu gihe azaba aje gusura cya cyaro.

Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira icyizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko inshingamategeko.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bye byo Kwiyamamaza Mpayimana Philippe arabikomereza mu uturere twa Gasabo na Kicukiro

Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’umukandida wabo biyamamarije mu karere ka Gakenke kuri site ya Nyarutovu kuri uyu wa kane. Abarwanashyaka benshi ba FPR Inkotanyi baje baherekeje umukandida wabo Paul Kagame bakanakirirwa n’imbaga y’abaturage ibihumbi n’Ibihumbi.

Mbere y’uko Umukandida Paul Kagame ahagera kuva saa Cyenda z’urukerera abaturage bari bateraniye ku kibuga cya Nyarutovu ,abahanzi batandukanye, basusurukije abari bategereje Umukandida maze mu masaha ya saa tanu n’igice umukandida agera kuri site.

Paul Kagame yibukije igihango gikomeye afitanye n’abaturage ba Gakenke,Rulindo, Gicumbi na Musanze gishingiye ku buhinzi n’ubworozi cyane ko aribyo bikorwa bikunze kwibandwaho mu mirimo itandukanye ya buri munsi.

Kagame yabwiye abaturage ko kuzatora neza ari uguhitamo FPR Inkotanyi bagatora ku gipfunsi maze bagakomeza iterambere ryabo,nyuma yo kureba ku mateka y’aho bavuye ndetse n’urugendo ruri imbere.

Hasigaye iminsi ibiri yonyine ku mukandida Paul Kagame kuko agiye Kwiyamamaza ejo mu karere Kicukiro na Gasabo ku wa gatandatu itariki 13/07/2024.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green party of Rwanda,ntiryakomeje kwiyamamariza mu baturage ahubwo ryagize ikiganiro n’abanyamakuru byagarutse ku gusobanura imigabo n’imigambi y’iri shyaka.

Hasigaye iminsi ine Kugira ngo amatora abe,mu Rwanda n’iminsi itatu kugira ngo abanyarwanda baba mu mahanga batore,Indorerezi z’amatora zatangiye kugera mu Rwanda ngo zizakurikirane amatora uko azagenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *