Haba APR FC,Rayon Sports yewe na Simba zose ntanimwe igaragara kuri urwo rutonde rw’Amakipe 10!
Amakipe yo k’umugabane wa Africa akomeje kwiyubaka mu buryo bufatika arinako bagura abakinnyi bakomeye , kandi biragaragara ko isoko ry’igura n’igurisha riri kuzamuka abakinnyi barushaho guhenda kuburyo amakipe yo muri Africa ageze kurwego rwo kurema isoko ry’Iburayi bakavanayo abakinnyi ndetse arinako banga rimwe n’arimwe amafaranga y’amakipe y’Iburay kubakinnyi baba bakina imbere muri Afurika.
Nk’ubu Ikipe ya Nice yo mu gihugu cy’Ubufaransa y’umutoza Franck Haise yatanze akayabo ka $2.7M mu ikipe ya Al Ahly kugirango ibagurishe umusore wabo Mohamed Abdelmonem Umunya-Misiri w’imyaka 25 ukina yugarira gusa ikipe ya Al Ahly yanze ku mutanga.
Uru ni urutonde rw’Amakipe 10 ahenze muri Africa urebeye kugaciro k’abakinnyi bafite ku isoko (Most Expensive Clubs in Africa in terms of players market value)
1.Mamelodi Sundowns yo mu gihugu cya Africa y’Epfo $36 Million
2.Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri $28Million
3.Es Tunis yo mu gihugu cya Tunisia $21.80 Million
4.Orlando Pirates yo mu gihugu cya Africa y’Epfo $21.15 Million
5.Pyramids yo mu gihugu cya Misiri $20 Million
6.Zamalek SC yo mu gihugu cya Misiri $16 Million
7.Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Africa y’Epfo $15 Million
8.CR Belouizdad yo mu gihugu cya Algeria $14.80 Million
9.Stellenboasch yo mu gihugu cya Africa y’Epfo $13.8 Million
10.Raja Club Athletic yo mu gihugu cya Morocco $13.4 Million
Amakipe 10 yambere ava mu bihugu bitanu(5) gusa ane muriyo ava mu gihugu cya Africa y’Epfo mu gihe atatu muriyo arayo mu gihugu cya Misiri mu gihe andi makipe atatu asigaye ava mu bihugu bitatu aribyo Tunisia, Algeria na Morocco.