H.E Paul Kagame: iyo hagize utuzanaho urugomo n’ubushotoranyi, duhagurukira kwirwanaho

Kuri uyu wa 04/07/2024,u Rwanda,abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi mukuru w’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ingoma y’amacakubiri,ivangura,akarengane n’ibindi byakandamizaga abanyarwanda.
Uyu munsi Kandi nibwo abanyarwanda bibuka Ingabo za FPR Inkotanyi zahoze Ari iza RPA zabohoye u Rwanda zikanahagarika Genocide yakorewe abatusi mu 1994.Ku itariki ya 04/07/1994,nibwo ingabo za FPR Inkotanyi,zabohoye u Rwanda,urugamba zari zaratangiye mu w’i 1990.
Izi ngabo zikaba zarabayeho zishinzwe n’abanyarwanda bari barahungiye muri bimwe mu bihugu bituranye n’U Rwanda nka Uganda, Burundi, Repubulika iharanira Democrasi ya Kongo , Tanzania n’ibindi.Aba banyarwanda bari barirukanywe mu gihugu kuva 1959, abandi basohoka igihugu bahunga kubera ivangura bakorerwaga n’ubuyobozi bubi bwari buyoboye igihugu kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Bangiwe kugaruka murwababyaye, abanyarwanda bari barahungiye hanze basabye inzira y’ibiganiro n’ubuhuza ariko Leta yariho icyo gihe ntiyabikozwa ahubwo ikomeza umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Genocide yakorewe abatusi mu 1994.Abanyarwanda bari barameneshejwe bagahungira hanze y’igihugu bateguye urugamba ndetse baza no kurutsinda muri 1994 ku itariki ya 04/07/1994.
Icyarimwe, babohora u Rwanda n’abanyarwanda bahagarika na Genocide yakorwaga mu gihugu ishikiwe na Leta yiyise iy’abatabazi.
Uyu munsi mukuru wizihirijwe muri Stade Amahoro ku rwego rw’igihugu, watangijwe n’akarasisi ndetse n’imyiyereko y’ingabo z’igihugu zari mu masibo 12, muri yo 9 ni ay’ingabo z’igihugu naho 3 ni aya police,mu gihe amasibo atatu yari agizwe n’abakobwa babarizwa mu ngabo no muri police y’u Rwanda.Aba banditse umubare 30 werekana ko imyaka mirongo itatu ishize igihugu kibohoye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yibukije ko u Rwanda rukomeje inzira yo Kwibohora nk’uko rwabitangiye mu Myaka 30 ishize.
Paul Kagame yakomoje kukuba hari abatarasobanukirwa n’U Rwanda ndetse n’abanyarwanda Ati “nanubu hari abantu bake bo hanze batarasobanukirwa n’U Rwanda,Bari Aho kuri murandasi, bamwe mu biro bikomeye,barandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo n’interuro ariko bigatanga ibisubizo bitagira icyo bidutwara.”Indangagaciro abanyarwanda dufite ni kimwe mu bice byacu,ntanumwe, ndetse ntakintu na kimwe cyadutandukanya nazo.
Nyakubahwa perezida Paul Kagame,yavuze ko ubu abanyarwanda bameze neza gusumbya ikindi gihe icyo Aricyo cyose cyabayeho. “Mu miterere yacu u Rwanda rwashize imbere kwirinda ntawe duhutaje,ariko iyo yagize utuzanaho urugomo n’ubushotoranyi duhagurukira kwirwanaho.”
Kwibohora si ibyo guhatirwa n’imbaraga ni ibishoboka mu gihe abantu babifitemo ubushake bubaturutse mu mitima yabo.Umukuru w’igihugu Kandi yibukije ko u Rwanda rutazabura ahantu hakenewe ubutabazi ndetse no kurengera ubuzima bwa muntu kuko u Rwanda ruzi agaciro k’amaho.bigendana no kuba ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuba hafi y’abanyarwanda.
Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu Paul Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo rugomba kwigira ku mateka maze bagakomeza gufata iya mbere mu kurinda u Rwanda ndetse no kurwubaka.
Uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 30,witabiriwe n’inshuti z’u Rwanda zirimo inzego nkuru za gisirikare zo mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania n’ibindi,byifatanyije n’U Rwanda Kwizihiza ibi birori muri stade amahoro kimwe mu bikorwa remezo bisobanura Aho urugendo rwo Kwibohora rugeze mu banyarwanda.


