HomePolitics

Goma: abagera ku 8 bivugwa ko bakorana na M23 bafashwe n’inzego z’umutekano za DRC

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Kanama, umuyobozi w’umujyi wa Goma (Amajyaruguru ya Kivu), Komiseri Mukuru Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwaho gushaka kujyana kwiyunga kuri M23, bakaba barafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34.

Ibi yabitangaje ku wa gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ryabantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri cyumweru cyiswe ‘Sukura umujyi wa Goma’ gikorwa rwo kugabanya amabandi muri uyu mujyi.

Muri bo bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, abaturage bivugwa ko ari abo mu Rwanda , abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu turere dutandukanye twa Goma, no mu ifasi ya Nyiragongo.

Ku bwe[Komiseri Mukuru Faustin Kapend Kamand], aba bantu bakomoka mu karere k’abanzi [Rwanda] kandi bari basanzwe bakora akazi ko kwihisha mu izina rya M23. Umusirikare wa brigade ya 11 urimoa akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amasasu mugihe cyintambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za DRC [FADRC].

Komiseri mukuru Faustin Kapend Kamand yavuze ko ifasi ya Nyiragongo ari naho aya mabandit bose baza gukorera mu mujyi, bategura ubujura, n’ibindi byaha, bitandukanye.

Uyu muyobozi wongeyeho ko “ubwo rubyiruko, bamwe bo muri Nyiragongo abandi bo mu turere twa Majengo, Kasika na Katoy, bemeje ko ari bo bambuye intwaro umupolisi igihe yari ku umuhanda wari wugarijwe mu cyumweru gishize.”

ishami ryo mu karere ka 34 ka gisirikare ryari rimaze kwimurira abandi bagizi ba nabi i Kinshasa. Ku bwe, iki gikorwa cyakozwe rwihishwa kugira ngo kitamenywa n’abacengezi bakaba bacika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *