Watch Loading...
HomePolitics

Gabon : Perezida w’inzibacyuho yabujije abakozi ba Leta kujya kuruhukira mu mahanga

Brice Oligui Nguema ,Perezida w’inzibacyuho wa Gabon yabujije abakozi ba leta kujya mu biruhuko mu mahanga, iyi ikaba ari n’ingingo igendanye na politike agarukaho inshuro nyishi kuko abifata nkaho ari uburyo bwo kwimakaza ubutegetsi bwegereye abaturage.

Umuvugizi wa komite y’inzibacyuho ya gisirikare yavuze ko izi ngamba zigamije gushishikariza gusubira ku mizi no kurushaho kwegera abaturage, gusa ko atangaza ko irengayobora rishobora kubaho ku mpamvu zikomeye cyangwa uburwayi.Ibi bije bikurikiye ingendo za Perezida Nguema yagiriye ahatandukanye mu gihugu aho yaganiriye n’abaturage akumva ibibazo byabo.

Ibi bikaba byatangarijwe mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu, aho rimenyesha kandi ko abakozi ba guverinoma bemerewe icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mu mwaka.

Iri tangazo rivuga ko “iminsi yose y’ikiruhuko bemerewe bagomba kuyimara mu gihugu by’umwihariko mu duce twabo, kugira ngo binjire neza mu mibereho no mu byo bitezweho n’abanyagihugu bagenzi babo”.Kuva umwaka ushize Gen. Oligui Nguema yafata ubutegetsi ahiritse Ali Bongo, yagiye yizeza abaturage ko leta ye ya gisirikare irimo gukora mu nyungu zabo.

Iyi ngingo nshya ibuza abategetsi kujya mu biruhuko hanze, ije mu gihe habura ibyumweru bicye ngo hizihizwe isabukuru y’umwaka umwe Ali Bongo ahiritswe kuri coup d’état.Iki cyemezo gifashwe kandi mu gihe hari impuha zivuga ko Gen. Nguema yaba arimo gutegura amayira ngo aziyamamaze ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama(8) umwaka utaha.

Gusa kugeza ubu Nguema ntaravuga ku mugaragaro niba aziyamamariza uwo mwanya wo gutegeka Gabon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *