Watch Loading...
HomePolitics

Full Report: Uko umunsi wa Kane wo Kwiyamamaza wagenze ku bakandida Bose ku mwanya w’umukuru w’igihugu na gahunda y’umunsi ukurikiyeho

Ku munsi wa Kane wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru .

Philipe MPayimana yakiriwe n’abanyamakuru ndetse n’abandi bamukirikira hirya no hino bari bategerezanije amatsiko imigabo n’imigambi y’umukandida.Mpayimana yasezeranije abaturage ba ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umukozi.

Ati “Umurimo w’umuturage ni wo ugena imibereho y’igihugu,niyo mpamvu nzita kuguhemba umukozi nkurikije imbaraga n’akazi yakoje. Duheruka umushahara fatizo kera, nk’abakozi batanga service muri za Restaurant na Hoteli bavunika ariko bagahembwa udufaranga duke”.

Mpayimana Yabwiye abaturage ko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo bugabanya gutakaza agaciro k’ifaranga ry’urwanda.Biteganijwe ko ku munsi wejo Mpayimana Phillippe azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ejo kuwa kane mu turere twa Burera I Kidaho na Musanze mu murenge wa Busogo.

Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa Kane mu karere ka Kirehe.Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngoma.Akigera kuri site ya Nyakarambi.

Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ry’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka.Dr.Frank yasabye abaturage ba Kirehe n’abandi baturutse hirya nmo hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.

Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante’ hirya no hino.Green party yijeje ko umushahara wa Muganga ugomba kuzamurwa guhera mu kwezi kwa Cyenda ni baba batoye ishyaka.

Si ibyo gusa kandi,kuko mu bijyanye n’uburezi Frank yabwiye abanyarwada ko kaminuza ya INATEK Kibungo yafunzwe izagirwa rimwe mu mashami ya kaminuza ya Leta maze abaturage ba Ngoma n’abandi bahegereye bakayivomaho uburezi nk’uko byahoze.

Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.

Biteganyijwe ko ku munsi wa gatanu kuri 26/06/2024,ishyaka ririyamamariza mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Umuryango FPR Inkotanyi, nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida wary hirya no hino mugihugu,aho Dr.Paul KAGAME yiyamamarije mu karere ka Nyarugenge.

Mu masaha ya kare cyane abaturage bo hirya no hino mu mugi wa Kigali bagera ku bihumbi magana atatu (300,000) bariraye ku ibaba baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa FPR INKOTANYI ndeste n’abazahagararira uyu muryango mu matora y’aba depite.

Dr.Paul KAGAME yijeje abanyarwanda gukomereza mu rugendo u Rwanda rwatangiye muri iyi myaka mirongo itatu ishize. Kagame ati “twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora ku itariki 15 z’ukwezi tugiye kujyamo”.Kagame yibukije ko ijana ku ijana ari demokarasi kandi ibyo iabanyarwanda bakora bireba u rwanda ko ntawundi bireba.

Kagame yijeje giteza imbere uburezi,ubuzima ,ibikorwa remezo,ndetse n’ubuhinzi butere imbere bwifashisha ikoranabuhanga.abazaza niba guhitamo bigoranye,abaturage bumvikanye bavugako babirangije hasigaye itariki nyirizina.Ku kijyanye n’umutekano w’abaturage,perezida kagame yatangaje ko bitazongera ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abanyamuryango ba FPR.

Si muri Nyarugenge gusa kuko hirya no hino abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamamaje umukandida w’ishyaka ryabo nko muri Gakenke ,abaturage baganirijwe ku byo abadepite bazava mu muryango wa FPR Inkotanyi bazabagezaho mu gutora amategeko ababereye ndetse banabizeza kuzabavuganira mu bijyanye n’ibikorwa remezo nk’imihanda

biteganyijwe ko Umukandida wa FPR Inkotanyi azongera Kwiyamamaza ejobundi kuwa 27/06/2024 mu karere ka Huye ,bitabujije ko hagati Aho abandi banyamuryango bazakomeza kwamamaza iri shyaka.

Abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri ibi bikorwa byo Kwiyamamaza,nk’ikimenyetso cy’urudendo rushimishije muri demokarasi muri iyi Myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye.

Mpayimana Philippe wakomereje ibikorwa bye mu itangazamakuru
Umukandida wa Green party Dr.Frank HABINEZA

Imbaga nyamwinshi yiyamaje Paul Kagame I Nyarugenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *