FERWAFA imaze gutangaza umubare ntakuka w’abanyamahanga bagomba kujya mu kibuga
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [ FERWAFA ] rimaze kwemeza ko umubare w’abanyamahanga bashobora kujya kuri list y’abakinnyi bagomba kugaragara mu mukino utagomba kurenga 10 naho abajya mu kibuga nabo ko batagomba kurenga abakinnyi batandatu.
Aya makuru amaze gushyirwa ahagaragara n’ubuyubozi bukuru bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bubicishije mu ibaruwa igenewe abafite aho bahurira hose n’umupira w’amaguru yaba abafana ,abayobozi ,itangazamakuru n’abakinnyi imaze kujya ahagaragara itangaza ko hashingiwe ku ngingo ya 8 ,umurongo wayo wa kabiri ,habaye impinduka ku mabwiriza agenga Rwanda Premier League 2024 -25.
Iyi ibaruwa ivuga ko amakipe yo mu kiciro cya mbere yemerewe gushyira ku urupapuro rw’umukino ruzwi nka Team Sheet mu ndimi z’amahanga abakinnyi bafite ubwenegihigu butari ubwo u Rwanda batarenze 10 naho abagera kuri 6 akaba aribo bajya mu kibuga .
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igitutu cyashwiraga kuri FERWAFA ndetse n’impaka nyinshi zari zimaze iminsi ziri kuri koroza ndetse ibi byaje gusemburwa cyane naho Frank Spittler Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi yanenze politiki yo kongera umubare w’Abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda.
Ni ibintu yavugaga ko byadindiza umupira w’amaguru n’iterambere ryawo ndetse bikaba byatuma Ikipe y’Igihugu itazongera kubona abakinnyi beza ikinisha mu gihe igiye mu marushanwa. anahamya ko ko yakurikiranye Shampiyona umwaka ushize aho abanyamahanga yasanze hafi 90% bari munsi y’Abanyarwanda.
Frank Spittler yavuze ko baramutse bazamuwe bakagirwa 12 byatuma abatoza bajya ku gitutu cyo kubakinisha, bakicaza Abanyarwanda batarusha.Yavuze ko urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda rutayemerera kubona abanyamahanga beza, bituma amakipe agura nk’abakinnyi bo ku rwego rwa kane kuri uyu Mugabane badashobora kugira icyo bigisha abakinnyi b’Abanyarwanda.
Ati “Abakinnyi beza ba mbere muri Afurika bajya gukina i Burayi. Aba kabiri beza, bajya gukina ahari muri Aziya, ubwo aba kabiri beza na bo bagiye. Aba gatatu beza, bajya gukina muri za Shampiyona nziza muri Afurika, ni nde uzaza mu Rwanda kuri ubu? Ntabwo ari Shampiyona ikomeye.”
Umutoza w’Amavubi yasoje agira inama amakipe ko aho kongera umubare w’abanyamahanga ahubwo babagabanya bakaba batatu, kuko bagura bake beza, batangaho amafaranga menshi hanyuma abakinnyi b’Abanyarwanda bakabigiraho.