EURO 2024: Rya buye ryanzwe n’abubatsi niryo rikomeje imfuruka,Wout Weghorst afashije ubuholandi kwikura imbera ya Polonye
ikipe y’igihugu y’ubuholandi ibonye intsinzi imbere y’ikipe y’igihugu ya polonye nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’uburayi cyiri kubera mu gihugu cy’ubudage.
Uyu wari umukino ubanza mu itsinda D ry’iyi imikino y’iburayi iri kubera mu gihugu cy’ubudage,ukaba wayobowe n’umusifuzi witwa Arur Diaz ukomoka mu gihugu cya Portigal ubera kubera kuri sitade ya Volksparkstadion .Ikipe y’ubuholandi itozwa na Ronald Koeman naho polonye yo itozwa na MichaÅ‚ Probierz .
Ikipe y’igihugu ya Polonye niyo yari yakiriye uyu mukino ndetse umutoza Michal ahitamo gukoresha uburyo bw’imikinire bwa 3-4-2-1 maze ibanzamo cumi n’umwe bakurikira :
1 Wojciech Szczęsny
5 Jan Bednarek
2 Bartosz Salamon
14 Jakub Kiwior
19 Przemysław Frankowski
10 Piotr Zieliński
13 Taras Romanczuk
21 Nicola Zalewski
26 Kacper Urbański
20 Sebastian Szymański
16 Adam Buksa
Kurundi ruhande ekipe y’igihugu y’ubuhalondi ‘les oranges’ hamwe n’umutoza wayo Ronald yakinishije uburyo bw’imikinire bwa 4-2-3-1,Dore cumi n’umwe yabanjemo:
10 Memphis Depay
11 Cody Gakpo
14 Tijani Reijnders
7 Xavi Simons
16 Joey Veerman
24 Jerdy Schouten
5 Nathan Aké
4 Virgil van Dijk
6 Stefan de Vrij
22 Denzel Dumfries
1 Bart Verbruggen
Ni umukino watangiye ku mpande zombi basatirana bikomeye ariko byumwihariko ikipe y’igihugu ya polonye yarushagaho kongera umurego n’inyota yo kunyeganyeza incundura ,ibi byaje gutuma hakiri cyane ku munota wa 16 wonyine w’igice cya mbere uwitwa A. Buksa abonera igitego cya mbere cy’ikipe ya polonye ,byahise bituma abasore ba Ronald basa nk’abakangutse nabo batangira gusatira cyane izamu bituma Cody Gakpo usanzwe watakira ikipe ya Liverpool yo mubwongereza ku munota wa 29 ayibonera igitego cyo kwishura bajya no kuruhuka ku mpande zombi bikimeze gutyo.
Mu gice cya kabiri impande zombi zari zakaniye zose zishaka kureba niba hari iyakora amakosa indi igahita ibibyaza umusaruro bikomeza kwanga ari nako ku mpande zombi bagenda basimbuza bazanamo amaraso mashya .
Ku umunota wa 81′ w’umukino rutahizamu wa Athletico Madrid Memphis Depay yatanze umwanya kuri Wout Weghorst wahoze ukinira ikipe ya Manchester united ,uyu umenyerewe kuzana ibitego aho byabuze nyuma yuko muri 2022 mu gikombe cyabereye mu burusiya yaje asimbuye agatsinda ibitego bibiri mu mukino wahuza abaholandi na Argentine muri kimwe cya kane cyirangiza ,n’uyu munsi yaje gufasha iyi ikipe kwitwara neza atsinda igitego cya kabiri ndetse cy’intsinzi kuruhande rw’ubuholandi dore ko umikino waje kurangira gutyo .
Imvamutima z’abatoza n’abakinnyi n’icyo uyu mukino usize mu mateka ya ruhago.
Cody Gakpo wabaye umukinnyi mwiza w’umukino amaze kugira ibyo atangariza itangazamakuru kubijyanye nyuma yuko amaze kwitwara neza ,aho yagize ati:”Wari umukino utoroshye, twari dufite uwo duhangaye ukomeye[polonye]. Batsinze igitego cya mbere, bihita bisa nkaho bidukomereyeho gato ariko twagirageje amahirwe menshi kandi menshi cyane yashoboraga no kubyara ibitego byinshi, rero turasabwa kurushaho kwiga gukoresha neza amahirwe tubonye neza ariko nyuma yibyo byose muri rusange, twitwaye neza.“
Ronald Koeman ufite mu biganza magingo aya inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’ubuholandi mu byishimo byinshi wagarutse cyane ku musaruro ntagereranwa w’umusore we Wout Weghorst nawe hari ibyo yatangaje ,yagize ati:”Wout Weghorst ashoboye gukina neza kandi yongereye agaciro ikipe, afite ubundi buryo bwo kwitwara neza cyane avuye ku ntebe y’abasimbura kandi nibyo twari dukeneye.
“ubundi byashoboraga kuba twatsinze ibitego bigeze nko kuri 4 kuri 1 ariko ntitwabasha kuba beza imbere y’izamu gusa nanone kurundi ruhande abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya polonye bari beza cyane ndetse bitoroshye gukina nabo,turi ikipe ifite abakinnyi bafite ubushobozi budasanzwe ndetse banabigaragaje byumwihariko nyuma y’umunota wa 60 twari beza cyane ,Cody Gakpo ntibyari byoroshye kumufata ndetse twakagombye kuba twamuhanye imipira myinshi kugirango tubone ibitego byinshi”
Imibare ndetse n’uduhigo tweshejwe biravuga iki nyuma y’uyu mukino?
- Cody Gakpo amaze gutsinda ibitego bine byibuze mu mikino mu mikino y’amatsinda y’amarushanwa akomeye ku isi ,nukuvuga igikombe cy’isi cya 2022 ndetse na EURO.
- Wout Weghorst atsinze igitego cyihuse kurusha ibindi nk’umukinnyi uvuye ku ntebe y’abasimbura muri iyi mikino y’igikombe cy’uburayi aho yakoresheje iminota ibiri n’amasegonda 18.
- Ubuholandi bwateye amashoti 21 agana ku izamu rya Polonye ,akaba ari nayo menshi iki gihugu giteye indi kipe iyo ari yose byahuye mu marushanwa akomeye yaba igikombe cy’isi ndetse na EURO kugeza muri 2012 aho bwateye ikipe y’iguhgu ya Danmark amashoti 32.
- Ikipe y’igihugu y’ubuholandi ntiratsindwa umukino n’umwe wo cyiciro cy’amatsinda mu marushanwa akomeye ku isi yaba EURO cyangwa igikombe cy’isi kugeze muri EURO yo muri 2012 aho bakubiswe imikino itatu bikurikiranya yo muri iki cyiciro.
Uko magingo aya bihagaze muri iri tsinda rya kane[D].
# | TEAM | P | W | D | L | F | A | GD | PTS |
---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|
1 | Netherlands | 1 | 1 | 0 | 0 | 2 | 1 | 1 | 3 |
2 | Austria | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 |
3 | France | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 | 0 |
4 | Poland | 1 | 0 | 0 | 1 | 1 | 2 | -1 | 0 |