Watch Loading...
FootballHomeSports

EURO 2024: Shaparenko na Yaremchuk bongeye gutuma abatuye Kyiv bongera kugira icyizere cyo kurenga amatsinda

Mu kanya kuri sitade Merkur spiel- Arena, Ikipe y’igihugu ya Ukraine ibonye itsinzi yayo ya mbere iyikuye imbere y’ikipe y’igihugu ya slovakia y’ibitego bibiri kuri kimwe muri EURO 2024.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ukraine Serhiy Rebrov yaje asa nkaho yawukaniye bijyanye yabanje hafi intwaro ze zose mu kibuga byumwiahariko abasore bakina mu ma shampiyona akomeye yo ku mugabane w’iburayi nka Mykhailo Mudryk ukinira chelsea ,Oleksandr Zinchenko wa Arsenal na Artem Dovbyk wa Girona fc ,kimwe no kuruhande rwa slovakia itozwa Francesco Calzona nawe yarigerageje gukora ku bakinnyi be beza kugirango babashe kureba ko bacungura urugendo rwabo rwa EURO 2024 mu tsinda E.

Nubwo ikipe ya Ukraine yari yatsinzwe umukino wayo wambere na Romania ibitego 3 ku busa ,iyi ikipe iyobowe na Serhiy Rebrov yari yaje ibizi ko igimba byibuze kubona inota rimwe muri uyu mukino waberega mu mujyi wa Dusseldorf hariya mu gihugu cy’ubudage kugirango nibuze izabashe kugera muri Knock out.

slovakia yari yatunguye ububiligi mu mukino ubanza ,iyo iza gutsinda uyu mukino yari buhite ikatisha itike iyerekeza muri kimwe cy’umunani cy’irangiza , byanashobokaga kuko kugeza kumunota wa 17 aho Ivan Schranz yaterekagamo igitego cya mbere cy’iyi ikipe cyikaba icye cyakabiri muri iri rushanwa ikanayobora umukino nubwo uko iminota yicumaga bitakomeje kuba mu ruhande rwayo.

Nubwo Oleksandr Tymchyk yakubise igiti cy’izamu umupira ukavamo ,ikipe y’igihugu ya slovakia niyo wavuga mu byukuri ko yihariye igice cyambere dore bagirageje uburyo bwinshi ariko bagasanga umuzamu wa ukraine Anatoliy Trubin ari maso .

Ibi byaje guhinduka mu gice cya kabiri kuko Ukraine yihariye umupira cyane byumwihariko kuruhande rwa Mykhailo Mudryk usanzwe watakira chelsea yo mu bwongereza , wajengereje ba myugariro ba slovakia bijyanye umuvauduko we ari nabyo byaje kuvamo igitego cya Mykola Shaparenko nyuma yo gusiga ba myugariro ba ukraine avanye umupira inyuma akawuha Oleksandr Zinchenko ukinira Arsenal nayo yo mubwongereza maze nawe agakata santere nziza imbere y’izamu niko M. Shaparenko kuboneraho awinjiza mu ncundura.

Kuva uwo mwanya, abanya Ukraine bari bameze neza kandi rwose bazamuka. Mudryk yahise akubita umupira ku mpande zombi mbere yuko umusimbura Yaremchuk afata umutwe ubwo yerekanaga ubuhanga buhebuje bwo kugenzura umupira muremure wa Shaparenko imbere maze awusunika umunyezamu wa Silovakiya Martin Dubravka (80).

Kuva icyo Ukraine yakomeje kwiharaira umupira ndetse bahanahana neza kugeza aho nubundi Mudryk yazamukanye umupira awuteye nanone ukubita igiti kizamu ,uyu musore wanaje gutanga umwanya kuri Yaremchuk waje kwerekana ubuhanga buhebuje bwo kugenzura umupira nyuma y’umupira muremure uwitwa M. Shaparenko wari watsinze igitego cya mbere yamucomkeye ku munota wa mirongo inani maze nawe awusunika ryari ririnzwe na Martin Dubravka usanzwe ufatira Newcastle na Slovakia ,maze ukraine ihita ibona amanota atatu imbumbe .

Uyu mukino rero usize mu itsinda E [4] bikomeje kuba ibindi bindi kuko Romania niyo iyoboye iri tsinda n’amanota atatu n’ibitego bitatu yizigamye inganya na Ukraine utibagiwe na ekipe y’igihugu ya slovakia usibye ko izirusha ibitego yizigamye kuko ukraine ifite umwenda w’ibitego bibiri naho slovakia nta gitego na kimwe yizigamye ,Mu gihe ikipe y’igihugu y’ububiligi nta nota rimwe ifite n’umwenda w’igitego kimwe gusa nayo izamanuka mu kibuga ku munsi wejo taliki 22/ Kanama n’ikipe ya Romania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *