Watch Loading...
HomePolitics

EURO 2024: myugariro wa Turkey ,Merih Demiral yamaze guhagarikwa imikino ibiri adakina

Mu kanya gashize impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi [UEFA] yamaze guhagarika myugariro Merih Demiral w’ikipe y’igihugu ya Turkey nyuma y’uko ashinzwa kuzana politike mu bikorwa bya siporo.

Uyu myugariro Merih Demiral yahagaritswe imikino ibiri, ituma atazagaragara muri kimwe cya kane kirangiza hamwe na ekipe y’igihugu ya Turukiya muri Euro 2024 ndetse na kimwe cya kabiri kirangiza, kubera ko yakoze ikimenyetso kigaragaza ubutagondwa ‘wolf salute’ mu gihe yishimiraga igitego amaze yari amaze gutsinda Otirishe.

Ku wa kabiri, Demiral niwe watsindiye ibitego bibiri gihugu cye mu mukino ,igihugu cyatsinzemo 2-1 binahita bibahesha tike ya kimwe cya kane kirangiza aho bagomba guzacakirana n’Ubuholandi,ariko uyu musore wimyaka 26 yishimira igitego cye cya nyuma ari nacyo cya kabiri byatumye UEFA ikora iperereza ku bivugwa ko ari imyitwarire idakwiye.

Magingo aya kandi inteko nyobozi yemeje ko yamuhagaritse imikino ibiri kubera ko yarenze ku mategeko shingiro y’imyitwarire agenga iri rushanwa kubera gukoresha imikino ya Uefa mu kwerekana imigirire itari iya siporo ndetse no kuzana politike muri siporo.

Ikimenyetso cya Demiral, gifite ubusobanuro bw’indamutso y’impyisi’,gifitanye isano na Gray Wolves, umutwe w’intagondwa zo muri Turukiya.

The Grey Wolves, yiswe [Ulku Ocaklari] ku mugaragaro, ni umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riharanira inyungu z’abenegihugu – rifatanije n’ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, ishyaka ry’ubutabera n’iterambere (AK).

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, umuyobozi w’igihugu yiteguye kwitabira imikino wa kimwe cya kane aho iyi kipe izaba iri gukina n’abasore ba Ronald Koeman mu murwa mukuru i Berlin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *