EURO 2024: Lamine Yamal yatumye esipanye igera ku mukino wa nyuma
mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024,Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi itsinze u Bufaransa ibitego 2-1.
Ikipe y’igihugu ya Spain itsinze ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ibitego 2-1 biyihesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma y’irushanwa rya EURO ikaba itegereje kuzacakirana n’izava hagati ya Netherlands na England.
Ni umukino watangiye wihuta cyane ndetse bidatinze ku munota wa cyenda gusa, u Bufaransa bwafunguye amazamu ku mupira Kylian Mbappé yahinduye imbere y’izamu, Randal Kolo Muani atsinda n’umutwe.
Ku munota wa 21, Lamine Yamal yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mike Maignan ananirwa kuwukuramo.
ku munota wa na 25 uwitwa Jules Kounde yaje kwitsinda igitego ku umupira wari uhinduwe neza na Daniel Olmo,gusa hagati aho abafaransa bakomeje bataka gusa bakananirwa kubona urucundura rwari rurinzwe n’umuzamu unai Simon binyuze nko ku uburyo abitwa nkaba Kylian Mbappe bagendaga bashakisha ariko bikanga .
Ku munota wa 60 A. Tchouaméni yaje kuba abona ikarita y’umuhondo kimwe cyo na E. Camavinga ku munota wa 89 w’umukino.
abafaransa bari babanjemo cumi n’umwe bakurikira:Kylian Mbappé,Randal Kolo Muani,Ousmane Dembélé,Adrien Rabiot,Aurélien Tchouaméni,N’Golo Kanté,Theo Hernández,William Saliba,Dayot Upamecano,Jules Koundé,Mike Maignan.
Naho umutoza wa esipanye Luis de la Fuente yifashije Unai Simón,Jesús Navas,Nacho,Aymeric Laporte,Marc Cucurella,Rodri,Fabián Ruiz,Lamine Yamal,Dani Olmo,Nico Williams,Álvaro Morata
Ku munsi w’ejo nibwo hateganyijwe undi mukino uzahuza amakipe nka Netherlands na England ku isaha ya satatu z’ijoro.