EURO 2024: Germany Vs Scotland ,amateka hagati y’ibihugu,amakuru avugwamo ,11 bashobora kubanzamo n’imvamutima z’abatoza n’abakinnyi
Ikipe y’igihugu y’ubudage[ Die Nationalmannschaf] kuri uyu wa kane igiye kwakira ikipe y’igihugu ya Ecosse cyangwa Scotland kuri sitade mberabyombi ya Fußball Arena München iherereye mu mujyi wa Munich ku isaha y’i saa tatu z’ijoro z’i kigali mu Rwanda no mu Bujumbura mu Burundi ,uyu uraza kuza kuba ari umukino ifungura irushanwa ku mugaragaro rya EURO 2024 . Injirana na DAILY –BOX muri uyu mukino yaba mu kibuga no hanze ya cyo.
Imibare na amateka bivuga iki hagati yaya amakipe yombi .[GERMANY VS SCOTLAND]
Ikipe y’igihugu y’Ubudage igiye guhura na ekipe y’igihugu ya Scotland ku nshuro yayo ya gatatu mu marushanwa yemeye ayo ari yose mu mateka ,muri izi nshuro ebyiri bamaza guhuramo ikipe y’igihugu y’ubudage zose yarazitsinze yaba muri EURO yo muri 1992 aho yayitsinze ibitego bibiri ku busa no mu matsinda y’igikombe cy’isi cyo mu 1986 aho yayitsinze bibiri kuri kimwe.
Mu mikino ya gishuti aya amakipe yahuye inshuro 13 ,ikipe y’igihugu ya Ecossee itsindamo umukino umwe rukumbi wo mu kwa kane ko mu 1999 igitego 1 – 0 cyatsinzwe na Don Hutchison mu mukino wa gicuti wabereye i Bremen mu budage.
ikipe y’igihugu y’ubudage iri kwitabira imikino ya euro ku nshuro yayo ya 14 ndetse ikaba imaze kuyitwara inshuro 3 mu mateka yayo
inshuro enye Ubudage bwakiriye amarushanwa akomeye, bugera byibuze muri kimwe cya kabiri kirangiza ,nyuma yo kwegukana Igikombe cy’isi cyo mu 1974, bagera muri 1/2 cyirangiza muri Euro yo mu 1988, kandi babaye aba gatatu mu gikombe cy’isi cyo muri 2006.
Ubudage bwatsinzwe byibuze rimwe muri buri mukino wanyuma bwagezeho mu marushanwa 12 bwitabiriye.
Batsinze umwe gusa mu mikino itanu iheruka gukinirwa i Munich (D3 L1), intsinzi ya Portugal 4-2 muri Euro 2020.
Scotland igaragara ku nshuro ya kane mu mikino ya nyuma ya Euro nyuma ya 1992, 1996 na 2020. Kugeza ubu ntabwo bigeze bagera kuri knockout[imikino yo gukurananwamo,Scotland yatsinze imikino itanu yambere yo gushaka itike ya Euro 2024 ariko inanirwa gutsinda indi itatu ya nyuma (D2 L1),
Thomas Muller yatsinze ibitego 10 mumikino 19 yakinnye y’igikombe cyisi ariko ntabwo yigeze atsinda igitego na kimwe mumikino 15 Euro.
Scott McTominay yatsindiye Scotland ibitego birindwi mu majonjora, uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ecosse uciye aka gahigo nyuma Steven Fletcher (Euro 2016) na John McGinn (Euro 2020).
Iri ni irushanwa rya kabiri rikomeye rya Steve Clarke,umutoza mukuru wa scotland agiye gukina .
Ni izihe mvamutima ndetse n’umwuka uturuka muri aya amakipe agiye gucakira mu kanya?
Julian Nagelsman ,uyu ni umutoza wa ekipe y’igihugu ya abadage bagiye kwakira umukino mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo ku mubaza uko yiyumva mbere y’umukino bafitanye na ekipe na Ecosse ndetse nuko ayibona agereranije na ekipe y’ubudage aho yagize ati: “Ndetekereza twiteguye ,abahungu bange [abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’ubudage] bameze neza gusa nanone kurundi ruhande dufitemo ubwobwa.
yakomeje agira ati;”ikipe y’igihugu ya Scotland ifite abakinnyi nka bane cyangwa batanu beza rwose byiyongeraho ari ekipe ifite abakinnyi benshi beza mu bijyanye n’imbaraga z’umubiri mu kibuga ikindi kirushaho kubagira abatinyitse imbere yacu ni ikipe idafite abakinnyi b’inyenyeri kuburyo wavuga ngo uyu ndamwiga ku mufata gutya ibyo byose bituma dukomeza ku batinya no kubitondera kurushaho .
Kapiteni wa Ekipe Y’igihugu y’ubudage yitwa Ilkay Gundogan usanzwe ukinira ikipe ya Barcelona yo muri esipanye yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kandi akanahesha ishema igihugu cye :”Bisobanura byinshi, atari kuba capitaine gusa, ahubwo kuba muri iyi kipe no kwakira irushanwa nkiri mu gihugu cyacu.
“Mu 2006, narebye ekipe yacu mu mikino y’Igikombe cy’isi ndabyishimira. Ubu ndi umwe mu bagize iyi kipe. Mpagarariye Abadage bafite ishema. Ndashaka kubigaragaza mu kibuga.”
Kurundi ruhande ikipe y’igihugu ya Ecosse uguhiga nabo ni kose ntibashaka gutakaza uyu mukino ,Andy Robertson myugariro wa ekipe ya Liverpool akaba na Captain wa Ecosse yavuze bagiye gukora amateka kandi ko biteguye bihagije kuburyo baraza kwitwara neza yakomeje avuga ko bazi icyo bisobanuye guhura na ekipe y’igihugu y’ubudage iri mbere ya abafana bayo bangana kuriya ,tuzi kandi icyo bidusaba kugirango tubiregereho asoza avuga ko kuri iyi nshuro batifuza ukwicuza habe na gutoya.
steve Clarke,ni umutoza wa ekipe y’igihugu ya Ecosse wari ufite ikizere cyinshi kuri Allianz Arena ubwo yabazagwa ibibazo mu kiganiro n’abanyamakuru , uyu Umutoza wa Scotland yabajijwe ku bijyanye n’ubunini bwo gufungura amarushanwa ukina n’abakiriye maze ntakujijinganya agira ati:”Ni akantu gato ko ku ruhande kazagira uruhare rwako ruto cyane rwose gusa ni umukino utoroshye muri rusange.
Yakomje yitsa ku nteruro igira iti:”wubahe abantu bose ariko ntugire n’umwe utinya Imwe muri mahame ngenderaho ni ukubaha abantu bose no kudatinya n’umwe. Turabizi ko ari ikipe nziza ariko twizere ko dushobora kwereka abantu bose ko turi ikipe nziza kurushaho, ikindi Ntekereza ko twese dukwiye kwishimira ko turi hano, hari hashize igihe kinini kuva mu 1998 ubwo twaherukaga kugaragara mu marushanwa nk’aya.
Amakuru avugwa muri aya amakipe
Clarke na ekipe y’igihugu ya Scotland ntakibazo nakimwe bafite magingo aya yaba ikimvune bijynaye nuko abakinnyi bayo nka Lyndon Dykes, Lewis Ferguson, Aaron Hickey na Nathan Patterson bose bavuye mu mvune imvune.
kurundi ruhande ikipe yiigihugu y’abadage kuri uyu wa gatatu, umukinnyi wo hagati wa Bayern Munich, Aleksandar Pavlovic,yavuye hamwe n’abandi muri groupe nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune akaza gusimburwa na Emre Can ukinira Dortimund yo mu budage.
11 bashobora kuza kubanzamo ku mpande zombi [PROBABLE LINE UP]:
Germany probable XI:
Neuer; Kimmich, Rudiger, Tah, Mittelstadt; Andrich, Kroos; Musiala, Gundogan, Wirtz; Havertz.
Scotland probable XI:
Gunn; Hendry, McKenna, Tierney; Ralston, McTominay, McGregor, Gilmour, Robertson; McGinn; Adams.