Watch Loading...
FootballHomeSports

EURO 2024: Cristiano Ronaldo na bagenzi be bafashije Portigal kugera muri kimwe cy’umunani naho ahazaza ha Turkey muri Euro hakomeza kuba agatereranzamba

Mu kanya gashize kuri sitade Signal Iduna Park, ikipe y’igihugu ya Portigal imaze kubona itike ya kimwe cy’umunani cy’irangiza nyuma yo kunyagira ibitego bitatu ku busa ikipe y’igihugu ya Turkey mu mukino wayo wa kabiri mu gikombe cy’uburayi kiri kubera mu gihugu cy’ubudage.

Ni umukino wayoboyowe n’umusifuzi ukomoka mu gihugu cy’ubudage witwa Felix Zwayer ,ukaba ari umukino ikipe y’igihugu ya Portigal hamwe n’umutoza wayo Roberto Martínez baje bafite intumbero yo kwitwara neza dore ko umukino ushize batsinze bigoranye ikipe y’igihugu ya repubulika ya  Czech ibitego bibiri kuri kimwe .

Kurundi ruhande ninako umutoza Vincenzo Montella wa Turkey yafashe icyemezo gikomeye ndetse kitanameranijweho n’abenshi cyo kwicaza Arda Guler usanzwe ukinira Real Madrid wanafashije iyi ikipe y’igihugu mu mukino ushize batsinzemo Georgia ibitego bitatu kuri kimwe.

ikipe y’igihugu ya portigal [La selcao ] ibonye itsinzi ijyana n’itike yo gujya muri mu mikino ya kimwe cy’umunani nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku busa bya Bernardo Silva, igitego cyitsinzwe na Samet Akaydin hamwe na Bruno Fernandes.

Bernado Silva yatsindaga igitego cye cya mbere mu marushanwa akomeye mpuzamahanga ,Aho ku munota wa 21 ubwo Nuno Mendes yahinduraga umupira mwiza cyane maze ugakubita kuri myugariro wa Turukiya ugasanga uyu musore wa Manchester City yitegeye imbere y’izamu wenyine niko guherako awumimina mu izamu ashyira mu byishimo abafana ba ekipe ya Portigal bari bakubise buzuye.

Nyuma yiminota irindwi gusa , myugariro wa Turukiya Akaydin yakoze ikosa risekeje ubwo yageragezaga gusubiza umupira ku umunyezamu we utari ku mwanya we ,nyuma y’ibi Akaydin yisanze ntakindi afite cyo gukora usibye nawe guhanga amaso uko umupira werekeza mu rushundura ndetse portigal ihita yandika igitego cyayo cya kabiri .

Nkaho ibi bitari bibahagije ,aba basore bo mu murwa mukuru i Lisbon bakomeje kwiganza cyane ku mupira ndetse no kurushaho gusatira ,aho noneho byaje gufata indi isura igihe uwitwa Ruben Neves yinjiraga mu kibuga asimbuye Joao Palinha maze byongerera ubwinyagamburiro christiano Ronaldo mu buryo gusatira izamu cyane,ari naho uyu musore Neves yaje kurekura umupira muremure cyane maze maze Ronaldo asa nkujijisha myugariro wa turkiya Zeki Celik usanzwe ukinira A.S Roma yo mu gihugu cy’ubutaliyani, maze umupira ahita awuha Bruno Fernandez Miguel de silva ahita atsinda igitego cya gatatu cya Portigal ku munota wa 56 w’umukino ari nako umikino waje kurangira.

Iyi tsinzi Portigal ibonye ihise ituma yizera kuzazamuka ariya mbere ,imbere ya amakipe y’ibihugu nka Turkey , Georgia na Czech Republic ,dore ko umukino wahuzaga ikipe ya Georgia na Czech warangiye banganije kimwe kuri kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *