Watch Loading...
FootballHome

Etincelles FC yiyongereye kuri Mukura vs mu kubuzwa kugira igikorwa cya ruhago icyo ari cyose gitegurwa ku munsi wa Super Coupe

FERWAFA imaze kumenyesha ikipe ya Etincelles FC ko umukino wa gicuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu saa Cyenda udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari umukino wa Super Cup ugomba guhuza APR FC na Police FC kuri Kigali Pele Stadium.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Etincelles FC ko umukino wa gicuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu saa Cyenda udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Coupe izahuza APR FC na Police FC.

Ibi bije nyuma y’icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo kwanga ubusabe bwo gutegura ibirori bya “Mukura Day” ku munsi umwe n’umukino wa Super Cupe uzahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama, gikomeje kuvugisha benshi.

Mu gihe Ikipe ya Mukura Victory Sports yari yemeye no guhindura amasaha izakiniraho na Rayon Sports, akaba saa Kumi n’ebyiri aho kuba saa Cyenda izaberaho umukino wa Super Coupe hagati ya APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryayimenyesheje ko na byo bidashoboka.

Ku wa Mbere, tariki ya 5 Kanama, ni bwo Ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko izakina na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uzasoza ibirori byayo “Mukura Day” bigamije gutangiza umwaka w’imikino wa 2024/25.

Iyi kipe yabitangaje nyuma y’uko yari yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba abasifuzi bazayobora uyu mukino nk’uko bisabwa ko imikino yose imenyeshwa uru rwego mbere y’iminsi itanu, na rwo rugatanga abazayiyobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *