Watch Loading...
HomeOthersPolitics

Dufite insengero ziruta amashuri ari muri iki gihugu : Dr. Kaitesi Usta

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, asanga mu kubaka insengero hakwiye no kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi.

Yatanze urugero kuri ADEPR, avuga ko muri Kigali ihafite insengero zingana n’utugari tuyibarizwamo. Iri torero rifite insengero zisaga 3000 mu Gihugu hose.

Dr. Kaitesi Usta aho yagize ati : “Dufite insengero ziruta amashuri ari muri iki gihugu. ibyumba by’amasengesho byo birafunze ntabwo amategeko abyemera.

Ntabwo turi mu gihe umuntu yicara mu cyumba agasenga, ibiryo bikikubita hasi bikaza. Turabyuka tukajya gukora.”

~ Umuyobozi Mukuru wa RGB yatangarije mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru muri iki gitondo.

Kugeza tariki ya 02/08/2024,Hari hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

SI insengero gusa kuko hashyizwe hanafunzwe ubutayu n’ubuvumo bwasengerwagamo doreko akenshi Aho hantu nko mu misozi,mu mashyamba  Ndetse no mu mazi hagiye hagarahara umubare munini w’abapfiriyemo,abibwe Ndetse n’abahakuye amasezerano y’amahuri atazigera asohora.

Ni bwo bwa mbere habayeho igikorwa kinini cyane cyo gufunga insengero kuva itegeko rijyanye no kugenzura ikwirakwira ryazo ryashyirwaho mu myaka itanu ishize.

Ritegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro.Rinategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology), mbere yuko bafungura urusengero.

Ubwo iryo tegeko ryatangiraga gukurikizwa mu mwaka wa 2018, insengero zigera kuri 700 zarafunzwe ,Icyo gihe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu kidacyeneye inzu nyinshi zo gusengeramo, ashimangira ko umubare munini wazo uberanye gusa n’ibihugu biteye imbere mu bukungu bifite amikoro yo gutuma zikomeza gukora.

Yatanze ingero z’abasengera ku misozi, mu buvumo, mu bitare n’ahandi avuga ko rimwe na rimwe hateza impanuka, harenze 108 mu gihugu “ndetse hakunda gushyira n’ubuzima bw’abantu mu kaga”.

Umubare munini w’Abanyarwanda ni abakristu ariko hari na benshi bakurikiza imigenzo gakondo.Insengero za Pantekote, akenshi ziyoborwa n’ababwirizabutumwa bifitemo impano baba bavuga ko bakora ibitangaza, zariyongereye cyane mu bice byinshi byo muri Afurika mu myaka ya vuba aha ishize.

Zimwe ni insengero nini cyane, buri cyumweru ziyobokwa n’abasenga babarirwa mu bihumbi, ariko izindi ni inzu ntoya cyane zubakwa nta ruhushya rwerekana ko ari byo zizakorerwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *