Watch Loading...
HomePolitics

DRC: Urubanza rw’abashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi rwimuriwe igihe rwagombaga kuberaho

Tariki ya 13 Nzeri,biteganijwe ko aribwo urubanza rw’abakekwaho kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ku ya 19 Gicurasi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo rugomba kuburanishwa.

Ku wa kabiri, tariki ya 3 Nzeri muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, urukiko rwa gisirikare rwafashe urwo rubanza rubigishije inama kandi rusoza iburanisha ryahaberaga maze rutangaza ko rurwimuriye ku itariki ya 13 /Nzeri.

Gusa kurundi ruhande ariko abunganira abaregwa ntibigeze banyurwa habe na gato n’ibisubizo byavuye mu mwanzuro w’umushinjacyaha ndetse na mbere yuko ibikorwa by’iburanishwa bihagarara Uruhande rw’ubwunganizi bwose bwahakanye ibyaha abakiriya babo baregwa ndetse nkaho ibyo bidahagije banasaba ko bagirwa abere .

Ku ya 27 Kanama, umushinjacyaha yari yasabiye igihano cy’urupfu 50 kuri aba bagera kuri mirongo itanu n’umwe baregwa kuba baragize uruhare ntashidikanywaho mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryaje gupfuba ku ya 19 Gicurasi.Mu baregwa harimo Abanyamerika batatu bavukiye muri Amerika, ndetse n’Umubiligi, Umwongereza n’Umunyakanada, bose uko ari batatu bakomoka muri Kongo.

Uru rubanza rwatangiye kuva ku ya 7 Kamena. Aba bantu 51 bagaragaye baregwa ibyaha 7, aribyo:ubwicanyi,gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, gushinnga ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi, gushaka kwica umukuru w’igihugu, ibyaha by’iterabwoba no kugaba ibitero byahitanye abatari bake.


Nyuma y’ubujurire bw’abavoka b’abaregwa 51 bose bahakanye ko “badahamwa n’icyaha” kandi bagasaba ko ababagana bagirwa abere, urukiko rw’abasirikare ba kinshasa-Gombe rwasezeranyije ko ruzatanga imyanzuro yarwo “ku ya 13 Nzeri”, nkuko Ciamba, umunyamategeko wa Marcel Malanga akaba umwunganizi w’umwe mu baregwa yabitangaje




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *