HomePolitics

DRC : Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kumbekereza M23 n’u Rwanda

kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 31 / Kanama mu nama yabereye i Kinshasa, Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, yatangaje ko ibibazo bikomeye DRC ihura nabyo ahanini biterwa na n’ubuyobozi buriho.

Martin Fayulu mu ijambo yatangaje muri iyi nama yagize ati : ” hamwe n’ubutegetsi budahamye buriho ,magingo aya uduce turenga 100 ubu turi kugenzurwa n’umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda nkaho ibyo bidagahagije ibikorwa by’ubwigomeke byazamuye umutekano muke ,ibyaha mu mujyi wa kinshasa no mu tundi turere ndetse abaturage babayeho mubuzima bw’icyikango kubera umutekano muke kandi ibi bigakorwa ubuyobozi buriho bureberera ntibugire icyo bubikoraho ngo burengere inyungu z’abaturage ba congo”

uyu munyacyubahiro utavuga rumwe n’ubutegetsi kandi yamaganye ihungabana ry’ubukungu muri iki gihugu ndetse no kwiganza kw’amadorari y’amerika, ariko kandi bijyana no kugabanuka k’ubushobozi bwo kugura kw’amafaranga y’iki gihugu.


Martin Fayulu, yashimangiye akamaro ko kuzirikana ibibazo by’uburenganzira bwa muntu mu biganiro hagati y’abayobozi ba politiki muri iki gihugu hagati ya DRC n’u Rwanda. Yanikije cyane cyane ku manza za Jean-Marc Kabund na Mike Mukebayi, abatavuga rumwe na politiki babiri bakomeje gufungirwa muri gereza nkuru ya Makala bazira gukoresha ubwisanzure bagenerwa n’itegeko mu gutanga ibitekerezo.

Martin Fayulu yagize ati: “Kabund na Mukebayi bari i Makala mu gihome. Mu gihe abantu bibye miliyoni z’amadolari y’igihugu [ u Rwanda] bari kwigengembya.

Kuri uyu wa gatandatu, iyi mpirimbanyi ya Kongo yagarutse i Kinshasa, avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kwitabira amasezerano ya Demokarasi yagombaga kwemeza kandidatire ya perezida wa Kamala Harris.

yanasobanuye ko aho yajyaga hose, yitegerezaga uko ibihugu byateye imbere bikora mu gihe ibintu muri DRC bikomeje kuba akajagari. Yerekana ishusho yijimye ku mibereho, yaranzwe n’ubukene bukabije, ruswa ikabije, ndetse no kunyereza umutungo wa Leta.ko ari nayo yo mpamvu byari bikenewe, Fayulu yongeraho ko “ubumwe bw’igihugu ari ingenzi kugira ngo igihugu cyikure muri iki kibazo kibi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *