Watch Loading...
HomePolitics

DRC : Corneille Nangaa yavuze ko ibihano bikakaye bafatiwe na Leta zunze ubumwe z’amerika bitazababuza gukomeza urugamba

umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23 , Corneille Nangaa yatangaje ko ibihano bya Amerika bitazabavana ku rugamba rwabo rwo gushyira igihugu ku murongo.

ibi yabitangaje nyuma y”uko ku munsi wejo hashize ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri minisiteri y’imari ya Amerika byatangaje ko leta ya Amerika ifatiye ibihano abayobozi batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo barimo na Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23, na Colonel Charles Sematama umwe mu bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wo ukorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ishinja aba bagabo uruhare rutaziguye mu guteza intambara, urugomo, no kugirira nabi abasivile bagamije kugera ku ntego zabo za politike nkuko tubikesha igitangazamakuru cya BBC.

Si ibyo gusa kiko iri Itangazo rya minisiteri y’imari ya Amerika rikomeza ryerekna ko imitungo yose n’ishoramari by’aba bagabo batatu biherereye muri Amerika cyangwa bigenzurwa n’abandi bantu ariko nubundi biri muri Amerika byamaze kuba bifatirwa rivuga kandi ko ikigo cyose gifitwemo imigabane, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’aba bagabo ko iyo migabane yamaze gufatirwaho 50% yayo.

Mu butumwa twagenekereje kuko bwari buri mu rurimi rw’igifaransa bwanitswe na Corneille Nangaa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yasaha nkaho yibaza ariko asa nkaho kandi anagereranya abayobozi ba Amerika bariho iki gihe babishyiriyeho ibihano ,ko bari gukora amakosa nk’ayo aba mbere yabo bakoze ubwo batangaga intwari ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yitwa Patrice Lumumba ngo yicwe barengera inyungu zabo za politike.

Kubera intambara muri Congo, Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bw’Uburayi, na Amerika bisanzwe byarafatiye ibihano nk’ibi abantu batandukanye ivuga ko bayifitemo uruhare, abo barimo;

  • General Sultani Makenga ukuriye M23
  • Lt Col Willy Ngoma umuvugizi wa M23
  • Gen Bernard Byamungu nawe wa M23
  • William Yakutumba ukuriye Mai Mai Yakutumba,
  • Colonel Michel Rukunda bita Makanika uyobora Twirwaneho
  • Colonel Ruvugimikore Protogène bita Ruhinda wa FDLR
  • Colonel Salomon Tokolonga w’ingabo za Congo
  • Brig Gen Andrew Nyamvumba w’ingabo z’u Rwanda, n’abandi…

Leta ya Kinshasa yumvikanye kenshi isaba Amerika n’ibihugu by’iburengerazuba gufatira ibihano ubutegetsi bw’u Rwanda ibushinja ko ari bwo buri inyuma ya M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *