Watch Loading...
HomePolitics

DRC : Abashinzwe dipolomasi barashima intambwe imaze guterwa ku gahenge kumvikanyweho n’u Rwanda

abashinzwe ububanyi n’amahanga bw’ibihugu by’u Rwanda na DRC batangaje ko ibiganiro birimo kugenda neza mu gahenge kumvikanyweho n’u Rwanda na DR Congo ,Nyuma y’ikiganiro cyihariye hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na João Lourenço wa Angola ku wa mbere nimugoroba .

Nyuma yo guhura kwa Lourenço na Tshisekedi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Téte António wa Angola na mugenzi we Thérèse Kayikwamba wa DR Congo bavuze ko abategetsi bombi bishimiye gutangira kw’agahenge, “uretse ibikorwa bito byo kukarengaho byabonetse”.

Mu mpera z’ukwezi gushize i Luanda, u Rwanda na DR Congo byumvikanye agahenge ko guhagarika imirwano ku makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo katangiye kubahirizwa tariki 04 z’uku kwezi kwa Kanama(8).

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Kayikwamba Thérèse yagize ati: “Mu by’ukuri tugeze ahashimishije aho agahenge, ku rugero runini, kubahirizwa, rero turakomereza aho kuko agahenge gatuma habaho uburyo bwiza bwo kujya ku bibazo nyakuri”.

Kayikwamba yongeyeho ko Perezida Tshisekedi yasubiriyemo mugenzi we ko “leta ya Congo ihari byuzuye kugira ngo yitabire intambwe zose zizakurikiraho z’inzira y’amahoro ya Luanda” irimo kuyoborwa na João Lourenço.

Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali ko ari yo iri inyuma y’inyeshyamba za M23 ubu zimaze gufata igice cy’intara ya Kivu ya Ruguru, imwe muri 26 zigize DR Congo.

Ku cyumweru tariki 04 Kanama, mbere y’amasaha ngo agahenge kumvikanwe kubahirizwe, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Ishasha uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.Nyuma y’iminsi micye M23 yafashe n’agace ka Nyakakoma/Nyagakoma kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Edouard), naho hafi y’umupaka na Uganda.

perezida felix n’umuhuza muri ibi biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *