Watch Loading...
HomePolitics

DR.CONGO – RWANDA :Amerika iravuga ko u Rwanda na Congo bemeye gushyira intwaro hasi mu gihe cy’ibyumweru 2

Amerika yatangaje ko u Rwanda na DRC byemeye gutanga agahenge k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bavanwe mu byabo n’imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo,ahamaze iminsi hari imirwano ihanganishije M23 na FARDC, inavuga uko byakiriwe n’u Rwanda na DRC.

ibi byavuzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, byavuze ko aka gahenge k’ibyumweru bibiri kagomba gutangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 05 kakageza ku ya 19 Nyakanga 2024.

Amerika yemeje ayo makuru biciye mu muvugizi w’akanama kayo gashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Adrienne Watson.

ibi biro kandi byatangaje ko aka gahenge kandi kanagamije gutuma abaturage bavuye mu byabo, babisubiramo mu mahoro kandi n’ibikorwa by’ubutabazi bahabwa bikorohera ababikora.

Mu itangazo ry’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America, Adrienne Watson; yagize ati “Izamuka ry’imirwano muri Kivu ya Ruguru, ryakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi, bituma ababikora batagera ku baturage babarirwa mu bihumbi bari mu nkambi bacumbitsemo mu bice bya Kanyabayonga no ku bantu ibihumbi 100 bavuye mu byabo.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America byatangaje kandi ko “Guverinoma za DRC n’u Rwanda zishyigikiye ubu bwumvikane bugamije guha agahenge abaturage bugarijwe n’ibibazo, ndetse no gucururutsa izamuka ry’ibibazo bikomeje kuzamuka mu burasirazuba bwa DRC.”

Washington yunzemo ko izakomeza gukoresha ubutasi bwayo ndetse n’inzego za dipolomasi, mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cya kariya gahenge.

Amerika yanongeye gushimangira ko ishyigikiye ibiganiro bya Luanda ndetse n’imbaraga Guverinoma ya Angola ikomeje gushyira mu gushakira umuti amakimbirane y’igihe kirekire yo mu burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *