Watch Loading...
HomePolitics

DR CONGO: perezida Tshisekedi nyuma yo kutizera ingabo za congo amaze kumanura abacanshuro bo kumurinda

perezida Félix Tshisekedi yamaze kongera umubare w’abashinzwe umutekano ku buryo bwihariye ,aho yazanye ingabo kabuhariwe zikomoka ku mugabane w’iburayi nyuma ya Coup d’état yo muri gicurasi yaburijwemo.

Ni icyemezo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo kitavuzweho rumwe byumwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kuko ngo izi ngabo zikoresha ingengo y’imari ihanitse cyane bijyanye naho hari abagera kuri mirongo ine muri bo kandi barara muri hoteri nziza iri hagati ya Kinshasa, ku madorari 300 buri joro kandi iki giciro ntikirimo serivisi iyo ari yo yose bazatanga yo gucunga umutekano.

Mu byumweru bishize , Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yabwiye abunganizi be n’abamwegereye ko atizera ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano we nyuma y’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi ryayobowe na Christian Malanga ku ya 19 Gicurasi byongereye ubwoba uyu mutegetsi wa kongo.

Uku kuzanwa kw’aba bacanshuro muri kongo byakomeje guteza umwuka mubi cyane kuko benshi bakomeje kubifatira mu isura yo gusuzugura ndetse no gucyerensa ubushobozi bw’ingabo za kongo ,ikindi hakagaragaramo irutanisha hagati yaba bacanshuro n’ingabo zisanzwa za kongo dore ko Aba bacanshuro bakira hagati ya $ 15,000 na 20.,000 $ buri kwezi. Bacumbikiwe mu mahoteli meza, barya buri munsi mu gihe iyo abasirikare ba Kongo bahembwa amadorari 150 nyuma y’amezi menshi kandi nayo atabonekera igihe kuko ngo ubu hari abaheruka kubona agashahara kabo nko mu mezi nka ane ashize.

Muri aba Banyaburayi, harimo abagera kuri 20 bagaragaye i Lubumbashi, ubwo Thisekedi yamurikaga ku mugaragaro gari ya moshi zizifashishwa mu bwikorezi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Aba barimo abakomoka muri Romanie ndetse n’abahoze mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa ukorera mu mahanga.

Umunye-Congo ukorera mu rwego rw’ubutasi yabisobanuye ati “Ni Abaromani bavuga Igifaransa n’abahoze mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa zikorera mu mahanga, basanzwe bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Bashinzwe kurinda umutekano w’ibikorwaremezo by’ingenzi nk’ikibuga cy’indege cya Goma.”

Ofisiye wahawe izina ‘Pierre D.’ yagaragaje ko aba bacancuro bitabwaho kuri uru rwego mu gihe hari bamwe mu basirikare b’Abanye-Congo bamaze igihe kinini badahembwa. Yitanzeho urugero, avuga ko amaze amezi atandatu ategereje umushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *