Watch Loading...
HomePolitics

DR .congo : hatangiye urugendo rwo gushakira ubutabera mpuzamahanga ku bazize ubwicanyi buri kubera muri iki gihugu

Ihuriro ry’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa muntu bateguye ibikorwa byo kwibuka abantu baburiye ubuzima mu bikorwa by’itsembabwoko biri kubera mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokarasi ya congo .

ku wa gatanu w’iki cyumweru turi gusoza ,Ihuriro ry’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa muntu ryateguye ibi bikorwa muri komini ya Lemba aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti: « Kubw’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri bapfuye, reka dusabire ko iri itsembabwoko ryibagiranwe muri Kongo, ubutabera n’indishyi ».

Iyi gahunda yari igamije gukangurira Abanyekongo guhaguruka bagasaba ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Kongo. icyari nk’Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugukangurira no gushikakariza Abanyekongo kugira ngo bahuze imbaraga kandi basabe ko jenoside yo muri Kongo yemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Abagize uruhare mu gutegura ibi bikorwa bizeye ko bazabona ubutabera n’indishyi ku bahohotewe n’imiryango yabo ,nkuko Jonas Tshiombela, umuhuzabikorwa w’uyu muryango mushya wa gisivili wa Kongo, yabishimangiye .

aho yagize ati :« Abanyekongo nibaramuka bahagurutse bagasaba kwemeza kw’iri itsembabwoko rya congo ku rwego mpuzamahanga mbona bizaba imbarutso yo kubona ubutabera n’indishyi ku nzirakarengane ndetse n’abasigaye » .Yongeyeho ko abaturage ba Kongo bakwiriye kwitabwaho n’imuryango mpuzamahanga y’aba UNESCO na HUMAN RIGHT WATCH nk’abandi baturage bahuye na jenoside ku isi .

Si Tshiombela ubibona gutyo wenyine ko inariribonye mu miyoborere ya Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo ,Maître Beaupol Mupemba yashimangiye ko hanakenewe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kugirango rukore iperereza ryimbitse bijyana no gukurikirana mu butabera mpuzamahanga abakoze ubwo bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa DRC.

Porofeseri Carlos Mupili we yavuze ko nkomoko y’intambara z’urudaca mu burasirazuba bwa DRC, ari uguhera mu ntambara yo kwibohora iyobowe na AFDL ku ngoma ya Laurent Désiré Kabila. ndetse Ku bwe, gusobanukirwa izo nkomoko abona ari rwo rufunguzo rwo guca burundu amakimbirane ariho ubu ndetse no gukumira ihohoterwa rikomeza kuhabera .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *