Watch Loading...
HomePolitics

DR congo : abarimo Gen Sultani Makenga na Corneille Nangaa bakatiwe urwo gucibwa umutwe

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23, n’abandi bantu 25 bareganwa na we biganjemo abakuriye M23, bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, rubahamije ibyaha birimo ubugambanyi no kurema umutwe urwanya ubutegetsi.

Mu bahamijwe ibyaha badahari, basomwe mu gusoma urubanza harimo;

  • Corneille Nangaa ukuriye AFC
  • Bertrand Bisimwa wungirije Nangaa
  • Gen Sultani Makenga ukuriye abarwanyi ba M23
  • Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23
  • Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC
  • Bernard Maheshe Byamungu wungirije Gen Makenga
  • Jean Marie Vianney Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23
  • Yvette Nazinda Lubanda umugore wa Corneille Nangaa
  • Henri Maggie wahoze mu ishyaka PPRD akajya muri AFC
  • Jean-Jacques Mamba wahoze ari umudepite wagiye muri AFC muri uyu mwaka
  • N’abandi…

Gusa igitangaje cyari mu rukiko muri abo 26 baregwaga, batanu bonyine aribo Eric Nkuba Malembe, Nangaa Baseyane, Safari Bishori Luc, Nkangya Nyamacho na Nicaise Samafu Makinu ni bo baburanishwaga bafunze, abo baburanye bahakana ibyaha.

Abunganizi b’uruhande rw’abaregwa binubiye ko batahawe umwanya uhagije wo kugaragaza ibirengera abakiliya babo muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri.Umwe mu bunganizi b’abaregwa yavuze ko nta bimenyetso bihagije byatanzwe byo gutuma urukiko ruhamya icyaha Baseane Nangaa, nyirarume wa Corneille Nangaa, mu iburanisha wavuze ko icyo azira gusa ari ukuba afite izina Nangaa.

Ikindi kandi cyiyongeraho ni uko Urukiko kandi rwatangaje ko umutungo wose wa Corneille Nangaa n’umugore we Yvette Lubanda ufatiriwe. Rwaciye kandi abakatiwe bose amande ya miliyari imwe y’amadorari ya Amerika kubera ibyangijwe n’igihombo bateye DR Congo.

Mu butumwa yatambukiye ku rubuga rwa X nyuma y’uko uyu mwanzuro usomwe ku wa kane nimugoroba, Nangaa yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko ari “ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi burimo kureba gutembagara kwabwo kurimo kuza”.

Corneille Nangaa, wahoze akuriye komisiyo y’amatora ya DR Congo mu gihe cy’amatora yahaye manda ya mbere Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko ibi bihano bakatiwe “bireba gusa ababitangaje”.

Nangaa, uvuga ko intego yabo ari uguhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko uru rubanza rwegereza AFC ku kugera ku ntsinzi.Nyuma y’imyaka irenga ibiri mu ntambara, AFC-M23 yafashe ibice binini bya teritwari za Rutshuru na Masisi, teritwari zigize hafi kimwe cya gatatu cy’Intara ya Kivu ya Ruguru, imwe muri 26 zigize DR Congo.

Constant Mutamba, minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, yatangaje ko uru rubanza ari “umunsi w’amateka” kuri miliyoni z’abagizweho ingaruka n’intambara muri Congo, we yita ubushotoranyi bw’u Rwanda. Yongeraho ko “ibihano byose bizashyirwa mu bikorwa nta kabuza, harimo n’icy’urupfu”.

Mu kwezi kwa Werurwe(3) uyu mwaka, leta ya DR Congo yasubijeho gushyira mu ngiro igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka 20 ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano rihagaritswe.Igihano cy’urupfu giheruka gushyirwa mu ngiro muri DR Congo mbere ya 2003.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *