Watch Loading...
FootballHomeSports

Dore ibitaravuzwe kuri ruhatizamu Rayon sports igiye gusinyisha!

Prinsse Junior Elanga Kanga umunya Congo Brazzaville wakiniraga AS Vita Club ukina usatira ,nta gihindutse araza kurangizanya byose na Rayon sports kuri uyu wa kabiri ndetse akanashyira umukono ku masezerano muri iyi kipe,menya byinshi bitavuzwe kuri uyu mwataka ukomoka muri Congo Brazzaville .

Mu minsi ishize nibwo amakuru yavugaga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports bwari mu biganiro nawe ndetse ko Nta gihindutse  arasinyira iyi ikipe kuri uyu wa mbere taliki 8 Nyakanga 2024.

Uyu musore w’imyaka 24 yafashije AS VITA Club gutwara Coupe du Congo (RDC). Yari yaje muri AS Vita avuye muri OTOHO D’OYO y’iwabo i Brazzaville. bikavugwa o yari asanzwe ari Inshuti magara ya rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga bakinana muri As Vita Club, bikekwa ko Luvumbu ariwe wamubarangiye.

Kurundi ruhande amakuru agera kuri Daily box ,ni uko uyu musore elanga wakiniraga A.s vita club mu mwaka w’imikino ushize imukuye iwabo muri congo Brazzaville ngo yaritwaye neza cyane ,ariko ngo bitihise uyu musore amaze kugera muri A.s Vita Club yo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo yaje kugira umwaka mubi w’imikino ku rwego rw’uko umukinnyi usatira atsinda ibitego bibiri byonyine ntagira n’umupira n’umwe uvamo igitego atanga muri shampiyona yose.

Uyu musaruro nkene ukaba arinawo watumye ikipe ya A.s vita club imushyira ku rutonde rugari rw’abakinnyi bagera kuri cumi na batatu barimo Patou Ebunga Simbi,Djoss Issama,Rene Zoungrana,Platini Mpiana Monzinzi,Jonathan Kika,Desire Mbomba,Jacques ,Papa Sakande ,AutricheDisengomoka,Prince Dosengomoka na Junior Ngoma bose bakaba yarabatangarije ko itazakomezanya nabo .

Ibi si ubwa mbere byaba bibaye kuri iyi ikipe yambara ubururu n’umweru ku kuba yazana abakinnyi basa nkaho bakabirijwe n’ababa babazaniye [aba-agents] bikaza kurangira basanze batanari ku rwego babifuzagaho ,kuko nk’uwitwa Ifunga Iffaso nawe wazanywe bavuga ko ari umwataka kamena mapoto ariko akimara gukandagira mu kibuga baza gusanga bihabanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *